Filime ‘Fight Like a Girl’ iri kuvugisha benshi muri Afurika.
Filime nshya yiswe “Fight Like a Girl” ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru mpuzamahanga kubera ubutumwa bukomeye itanga. Iyi filime ishingiye ku nkuru y’umukobwa w’umukinnyi w’iteramakofe wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wakoresheje siporo nk’intwaro yo kurenga ibikomere by’intambara n’ihohoterwa. Abantu benshi bakomeje kuyishima bavuga ko igaragaza imbaraga z’umugore nyafurika ndetse…

