Bien-aime yavuze ibigwi bya Bruce Melodie i Kigali

Umuhanzi w’icyamamare muri Kenya Bien-Aime Alusa Baraza ,uri mu Rwanda akomeje kuvugisha benshi nyuma yo gushimagiza impano z’abahanzi nyarwanda ,hari Bruce Melodie na Element Eleeh. Bien Aime yavuze ko Bruce Melodie ari umwe mubahanzi bafite ijwi ryiza kandi ridasanzwe.

Bien-Aime akomeza avuga ko Bruce Melodie ndetse na Element Eleeh bari muri bamwe mu Bahanzi bafite amajwi meza ndetse adasanzwe muri Afurika y’Uburasirazuba ,anashimangira ko Element Eleeh ari producer ufite ubuhanga buhambaye muri aka karere.

Uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya sauti soul yitabiriye ibikorwa bya (Basketball Africa League), biri kubera i Kigali ,aho yanaririmbye mu birori byo gufungura imikino ya nyuma yabereye muri BK Arena.Uruzinduko rwe rwakuruye amarangamutima menshi mu bakunzi b’umuziki n’imikino.

Bien-Aime kandi yagiranye ibiganiro na Paul Kagame ,Aho yashimiye uruhare rw’u Rwanda mu guteza imbere siporo n’urubyiruko muri Afurika .Yavuze ko uburyo igihugu kiyobowe ndetse n’iterambere rya siporo ,birimo gutuma Kigali iba umwe mu mujyi ikomeye yakira ibikorwa mpuzamahanga birimo BAL.

Uyu muhanzi yahishuye ko afite indi mishinga myinshi ,yakoranye n’abahanzi nyarwanda itarasohoka,barimo Mike Kayihura,na Kivumbi King. Kandi yavuze ko ubufatanye bwe na Bruce Melodie bukomeje gutanga umusaruro nyuma y’indirimbo “Iyo foto ” .Ibintu byatumye abakunzi b’umuziki bategereza izindi ndirimbo nshya zizahuza aba bahanzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *