Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu myitwarire y’abantu (psychology) bwagaragaje ko abantu bakabya gukunda cyane ibyamamare (celebrities) bagira ubushobozi buke mu mitekerereze no mu gusesengura ibintu. Ubwo bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2021 mu kinyamakuru cya siyansi (science) cya BMC Psychology, bwakorewe ku bantu 1,763 bo muri Hungary.
Ababashakashatsi basanze abantu bafite urugero rwo hejuru rwo gukunda ibyamamare cyane baragize amanota make mu bizamini byapimaga ubushobozi bwo gutekereza no gukoresha ubwenge bwabo. Muri ubu bushakashatsi, abantu babajijwe ibibazo byinshi bijyanye n’ukuntu bakunda ibyamamare, harimo niba bahora bashaka kumenya amakuru y’ubuzima bwabyo cyangwa niba bumva babifitiye amarangamutima akabije. Hanyuma bapimwe ubushobozi bwo gusobanukirwa amagambo ndetse n’umuvuduko wo gutekereza.
Icyakora, abashakashatsi bavuze ko iri sano ridakomeye cyane, kandi ko gukunda ibyamamare bidahita bivuga ko umuntu adafite ubwenge. Basobanuye ko ikibazo gikomeye ari ugukabya kugeza aho umuntu arangwa no kubaho yibanda cyane ku buzima bw’ibyamamare kurusha ibye.
Hari kandi abandi bahanga bagaragaje ko gukunda ibyamamare ku rwego rusanzwe bishobora kuba ibisanzwe kandi bidateje ikibazo. Ariko iyo bihindutse ukwiyegurira umuntu uzwi cyane ku buryo bukabije, bishobora kugira ingaruka ku mitekerereze, ku buzima bwo mu mutwe ndetse no ku mibereho ya buri munsi.
Ubushakashatsi bwakomeje kuvugisha abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko ibyo babibonamo ukuri, abandi bakavuga ko ubushakashatsi nk’ubu budakwiye gukoreshwa mu guca abantu intege cyangwa kubita Abanyabwenge buke. Wowe ubibona ute?

