Amerika yatangiranye imbaraga Igikombe cy’Isi cya 2026, inyagira Paraguay ibitego 4-1.

Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye neza urugendo rwayo mu Gikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda Paraguay ibitego 4-1 mu mukino wa mbere wo mu Itsinda D. Uyu mukino wabereye kuri Los Angeles Stadium mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, imbere y’ibihumbi by’abafana bari baje gushyigikira ikipe yabo. Amerika yagaragaje urwego rwo hejuru kuva umukino utangiye, itanga ubutumwa bukomeye ku yandi makipe bahanganye muri iri tsinda.

Nubwo Paraguay yatangiye umukino ishaka gutungura, Amerika ni yo yafunguye amazamu binyuze kuri Folarin Balogun ku munota wa 31. Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, Balogun yongeye kunyeganyeza inshundura ku munota wa 45+5’, ahesha ikipe ye kujya kuruhuka iyoboye umukino. Mu gice cya kabiri, Paraguay yagerageje kugaruka mu mukino maze Mauricio atsinda igitego ku munota wa 73, ariko ibyo byishimo ntibyatinze kuko Amerika yakomeje gusatira. Damián Bobadilla yatsinze igitego cyiyongereye ku bya Amerika, mbere y’uko Gio Reyna asoza ibirori atsinda igitego cya kane ku munota wa 90+7.

Uyu mukino waranzwe n’ubukana bwa Folarin Balogun wabaye umukinnyi wa mbere utsinze ibitego bibiri muri iri rushanwa, ibintu byamushyize mu bakinnyi bari kuvugwa cyane muri iyi minsi ya mbere y’Igikombe cy’Isi. Intsinzi ya Amerika yayihesheje kuyobora by’agateganyo Itsinda D mbere y’umukino uzahuza Turikiya na Australia. Abakunzi ba ruhago bo muri Amerika bamaze kugira icyizere ko ikipe yabo ishobora kugera kure muri iri rushanwa, cyane cyane nyuma y’imikinire myiza yagaragaje imbere ya Paraguay. Ku wa 19 Kamena, Amerika izagaruka mu kibuga ihura na Australia mu mukino ushobora kugira uruhare rukomeye mu kugena ikipe izayobora iri tsinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *