Amerika yatangiranye imbaraga Igikombe cy’Isi cya 2026, inyagira Paraguay ibitego 4-1.

Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye neza urugendo rwayo mu Gikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda Paraguay ibitego 4-1 mu mukino wa mbere wo mu Itsinda D. Uyu mukino wabereye kuri Los Angeles Stadium mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, imbere y’ibihumbi by’abafana bari baje gushyigikira ikipe yabo. Amerika yagaragaje…

Soma inkuru yose

Shakib yavuze ko yatunguwe no kumenya ko yatandukanye na Zari abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’amasaha make Zari Hassan atangaje ko yatandukanye n’umugabo we Shakib Lutaaya nyuma y’imyaka itanu bari bamaze bakundana, Shakib nawe yashyize umucyo kuri aya makuru yari amaze gukwirakwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga. Mu kiganiro yagiranye na Galaxy FM yo muri Uganda ku wa 12 Kamena 2026, yavuze ko yatunguwe no kubona itangazo rya…

Soma inkuru yose

DJ Inno yateye indi ntambwe mu muziki ashyira hanze indirimbo yise Ayra Starr

Umuvanga Muziki uri mu bagezweho mu Mujyi wa Kigali, DJ Inno, yafashe icyerekezo gishya mu mwuga we cyo guhuza abahanzi bafite ikinyabupfura mu ndirimbo, ikintu gishobora guhindura isura y’imyidagaduro mu Rwanda. Iyi ntambwe nshya yatangiye kugaragaza imbaraga nyuma y’aho uyu musore ashyiriye hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Ayra Starr”, afatanyije n’icyamamare Davis D. Gukorana…

Soma inkuru yose

Umutungo wa Serena na Venus Williams muri 2026 Ubukire butangaje

Serena Williams na Venus Williams bafite umutungo ushingiye hamwe ungana na miliyoni 445 z’amadolari muri uyu mwaka wa 2026. Amakuru dukesha ikinyamakuru Times of India yerekana ko uyu mutungo uturuka ku bihembo by’imikino, Kwamamaza, ndetse n’ishoramari rinyuranye. Kugeza ubu muri 2026, Serena Williams aza imbere afite umutungo ungana na miliyoni 350 z’amadolari. Niwe mugore wa…

Soma inkuru yose

Umunyabugeni David Hockney Bugeni yitabye lmana ku myaka 88

Umuhanga mu Bugeni w’umwongereza, David Hockney, yitabye lmana ku myaka 88 y’amavuko ku gicamunsi cyo ku wa kane tariki 11 Kamena 2026 mu mutuzo murugo rwe i London. Inkuru y’urupfu rwe yemejwe n’ ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bye, Eric Bolton, watangaje ko uyu munyabugeni yari asigaje ukwezi kumwe gusa ngo yuzuze imyaka 89 y’amavuko. Uyu mugabo…

Soma inkuru yose

Peter Okeye yihanangirije abafana Bamugereranya n’Impanga Ye

Umuhanzi w’icyamamare muri Nogeria, Peter Okeye wamamaye nka Mr P, yihanangirije abafana bakomeje kumugereranya n’impanga ye Paul Okoye(Rudeboy) nyuma y’uko biboneka ko itandukaniro ryabo ryamaje gufata indi ntera idasubirwaho. Uyu muhanzi yagaragaje ko atajya yishimira imyitwarire y’abantu bakomeza kumutandukanya n’indangagaciro ze bwite nk’umuhanzi wigenga, cyane cyane nyuma y’uko itsinda rya P-Square ryongeye gusenyuka. Peter Okoye…

Soma inkuru yose

Senderi Hit yakoreye igitaramo cy’amateka i Musanze

Umuhanzi Eric Senderi wamamaye nka Senderi International Hit, yakoreye igitaramo cy’amateka mu karere ka Musanze, cyitabiriwe n’abantu benshi barimo n’abakerarugendo. Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu 12 Kamena 2026, cyari kigamije kwizihiza kwizihiza ibirori byo kwibohora ku nshuro ya 32 n’imyaka 20 amaze mu muziki. Uyu muhanzi yageze ku rubyiniro i Musanze asanganirwa n’uruvunganzoka rw’abafana…

Soma inkuru yose

Richard Nick Ngendahayo yatangaje igitaramo cya kabiri i Kigali

Umuramyi Richard Nick Ngendahayo yatangaje ko agiye gukorera i Kigali igitaramo cye cya Kabiri yise Niwe Healing Concert Edition 2, ku wa 28 Ugushyingo 2026. Iki gikorwa kije gikurikira ubusabe bw’abakunzi b’umuziki we bifuzaga ko ibi bitaramo byajya biba ngarukamwaka. Iki gitaramo biteganyijwe ko kizabera muri BK Arena, umwanya ukomeye usanzwe wakira ibirori bikuru mu…

Soma inkuru yose

Jay-Z yatangaje ibitaramo bishya muri Paris na Los Angeles

Umuraperi akaba n’umuherwe Jay-Z n’ikigo cye cya Roc Nation banyujije ku mbuga nkoranyambaga itangazo rimenyesha abafana ibitaramo bibiri bishya bikomeye bizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Bufaransa. Ibi bitaramo byiswe “Jay-Z 30 ” bigamije kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 amaze mu ruhando rwa Muzika kuva yasohora albumu ye ya mbere mu 1996. Iki…

Soma inkuru yose