Umuhanga mu Bugeni w’umwongereza, David Hockney, yitabye lmana ku myaka 88 y’amavuko ku gicamunsi cyo ku wa kane tariki 11 Kamena 2026 mu mutuzo murugo rwe i London. Inkuru y’urupfu rwe yemejwe n’ ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bye, Eric Bolton, watangaje ko uyu munyabugeni yari asigaje ukwezi kumwe gusa ngo yuzuze imyaka 89 y’amavuko.
Uyu mugabo yafatwaga nk’umutunzi w’umuhanga ukomeye mu rurembo rw’ubugeni bwo mu kinyejana cya 20 n’icya 21. Hockney yamenyekanye cyane mu myaka y’1960 nk’umwe mubayoboye umuvuduko w’ubugeni bwa “Pop Art”, aho ibihangano bye byibandaga ku mashusho y’amazi, pisine, n’ubuzima bwa i Calfornia muri Amerika.
Kimwe mu bishushanyo bye byamamaye cyane cyitwa “Portrait of an Artist”, cyaguzwe akayabo ka miliyoni 90 z’amadolari mu cyamunara cyo mu mwaka wa 2018. Uretse gushushanya bisanzwe , yakoze n’ubugeni bw’ikoranabuhanga akoresheje iPad drawing.
Hockney kandi ni we watangije uburyo bushya bwo gukoresha amafoto mu gukora ibihangano. Yakusanyaga amafoto menshi akayahuza kugira ngo agaragaze uburyo butandukanye bwo kureba ibintu, uburyo bwamwibutsa ubuhanzi bwa Cubism bw’umuhanzi Pablo Picasso.
Nubwo yakundaga kunywa itabi kuva kera, Hockney yavugaga ko ryamufashaga mu mitekerereze ye . Mu 2005 yasubiye gutura mu Bworongereza, aho yakomeje gutura ibihangano bye. 2013 ni bwo yahuye n’akababaro gakomeye ubwo umufasha we Dominic Elliott yapfaga mu buryo butunguranye iwe i Bridlington.
Urupfu rwe rwashenguye abantu benshi barimo n’abayobozi bakuru b’u Bwongereza, aho Minisitiri w’intebe Keir Starmer ndetse n’umuyobozi w’umujyi wa London, Sadiq Khan, bamwise “Ikimenyetso gikomeye cy’Ubugeni”. Nubwo yari ageze mu kigero cy’izabukuru, yakomeje gukora buri munsi kandi ubugeni bwe bwahesheje ishema u Bwongereza ku rwego rw’Isi.
Umuryango we wavuze ko azahora yibukwa kubera urugwiro rwe , urwenya, n’uburyo yakundaga ubuzima. David Hockney yari umunyabugeni wanditse izina ku rwego mpuzamahanga , akaba asize isura nziza ndetse no mu ruhando mpuzamahanga ryo gushushanya muri rusange .




