Serena Williams na Venus Williams bafite umutungo ushingiye hamwe ungana na miliyoni 445 z’amadolari muri uyu mwaka wa 2026. Amakuru dukesha ikinyamakuru Times of India yerekana ko uyu mutungo uturuka ku bihembo by’imikino, Kwamamaza, ndetse n’ishoramari rinyuranye.
Kugeza ubu muri 2026, Serena Williams aza imbere afite umutungo ungana na miliyoni 350 z’amadolari. Niwe mugore wa mbere mu mateka ya tenis wayoye amafaranga menshi mu marushanwa, aho yakuye amadolari miliyoni 94.8 mu kibuga.
Mukuru we Venus Williams na we afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 95 z’amadolari. Mu bakunze gutahana amafaranga menshi mu marushanwa ya tenis, aza ku mwanya wa kane aho yegukanye amadolari miliyoni 42.8 mu mikino yose.
Kwamamaza ibigo bikomeye bibinjiriza amadevise menshi, aho Serena akorana na Nike, Gatorade, Wilson, na Gucci. Venus na we afite amasezerano akomeye yo kwamamaza ibigo nka Lacoste, Wilson, ndetse na Amercan Express.
Inyuma y’ikibuga, SErena yashinze ikigo cy’ishoramari cyitwa Serena Ventures gitera inkunga imishinga mishya. Afite kandi inzu y’imideri yise S by Serena ndetse aherutse no gutangiza ubufatanye na Factor mu biribwa.
Venus na we yubatse ubushakashatsi bukomeye binyuze mu ruganda rwe rw’imyenda y’imikino rwitwa Ele Ven. Yinjiza amafaranga kandi binyuze mu kigo cye gikora imyubakire n’imitako cyitwa V Starr, ndetse n’ubucuruzi bw’amazu n’ubutaka bunguka cyane.
Ubu bukire bubemerera kubaho mu buzima bw’iterambere, bafite amazu y’akataraboneka n’ingendo zihenze bakora. Gusa n’ubwo bafite amafaranga, Serena aherutse kugaruka mu marushanwa ya HSBC Championship mu mukino w’abakina ari babiri.
Aba bavandimwe bakomeje kwerekana ko umukinnyi ashobora kubaka ubwami bw’ubushabitsi buhoraho ndetse bukaramba. Intsinzi yabo mu by’ubukungu n’ishoramari irajya mbere nubwo igihe cyabo cyo gukina ku rwego rwo hejuru cyarangiye.



