Umuraperi Sean Diddy Combs yongeye kuregwa gusambanya umwana mu kirego gishya cyatanzwe mu rukiko rwa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uwareze Diddy ni umugabo wahoze ari umukinnyi wa filime akiri umwana (Child Actor), uvuga ko yahohotewe n’uyu munyacyubahiro mu mwaka wa 2007.
Mu kirego gishya cyatanzwe n’umugabo wo muri Leta ya Califonia, wahisemo guhisha amazina ye agakoresha izina rya John YH Roe, yavuze ko icyo gihe yari atarageza ku myaka 18 y’amavuko ubwo Diddy yamujyanye mu cyumba cyihariye mu myidagaduro byabereye mu gace ka Hollywood Hills.
Nk’uko bikubiye mu kirego, Diddy yamubwiyeko ashaka kuganira na we ku mahirwe y’akazi ashobora kumufasha kubona muri filime cyangwa indi mishinga yateganyaga. Urega avuga ko bageze mu cyumba cyihariye Diddy yamuhaye ikinyobwa kirimo inzoga mbere yo gutangira kumukorakora mu buryo atishimiye.
Uyu mukinnyi wa filime akomeza avuga ko yabwiye Diddy ko atishimiye uko yamukoragaho, ariko ngo yakomeje kumwumvisha ko nta kibazo gihari mbere yo kumusambanya ku gahato. Mu kirego cye, uwo mugabo yanareze ikigo cyamushakiraga akazi muri filime, ashinja kutamurinda uko bikwiye nk’umwana ndetse no kutamuherekeza muri ibyo birori.
Ibi birego Diddy aregwa bije byiyongera ku bindi byinshi, amaze imyaka ahakana, birimo ibivuga ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abana. Mu gihe hari n’abandi bamaze gutanga ibirego ko bahohoterwa na we bakiri bato. Abunganira Diddy mu mategeko bahakanye ibi birego bishya .
Bavuga ko bishingiye gusa ku buhamya bw’urega kandi ko ibyavuzwe bivugwa ko byabaye hashize hafi imyaka 20. Mu itangazo ryatanzwe n’uhagarariye Diddy mu itumanaho, Juda Engelmayer, yavuze ibyo aregwa byose kandi ko bizisobanura mu nzira zemewe n’amategeko .
Ibi bisanze Diddy asanzwe afungiwe muri gereza, nyma yo guhamwa n’ibyaha bya Leta bifitanye isano no gutwara abantu agamije kubashora mu bikorwa by’ubusambanyi, aho yakatiwe igifungo kirenga imyaka ine.



