Senderi Hit yakoreye igitaramo cy’amateka i Musanze

Umuhanzi Eric Senderi wamamaye nka Senderi International Hit, yakoreye igitaramo cy’amateka mu karere ka Musanze, cyitabiriwe n’abantu benshi barimo n’abakerarugendo. Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu 12 Kamena 2026, cyari kigamije kwizihiza kwizihiza ibirori byo kwibohora ku nshuro ya 32 n’imyaka 20 amaze mu muziki.

Uyu muhanzi yageze ku rubyiniro i Musanze asanganirwa n’uruvunganzoka rw’abafana bari banyotewe n’indirimbo ze z’uburere mboneragihugu. Abaturage n’abashyitsi baturutse mu bice bitandukanye bishimiye cyane uburyo uyu muhanzi yabyajemo umusaruro iserukiramuco rye.

Abakerarugendo basuye aka karere na bo batunguwe n’iyi mbyino n’imyidagaduro gakondo byaranze ibirori bya Senderi Hit. Bahise bihuza n’abaturage b’i Musanze mu mbyino n’amashyi, bishimira uburyohe bw’umuziki nyarwanda utanga ibyishimo kuri bose .

Senderi yagaragaje ko ishimwe rye ruari ryose kubera urugwiro rwinshi yeretswe n’Abanyamusanze bari baje kumushyigikira nta kiguzi basabwa. Yavuzeko gukorera igitaramo muri aka karere bifite igisobanuro gikomeye mu rugendo rwe rw’ibitaramo 10 ari gukorera mu gihugu.

Intore n’ababyeyi batandukanye babyinnye indirimbo ze nka “Twaribihoye” n’izindi zikora ku mutima zizihiza intambwe u Rwanda rugezeho. Umwuka w’ibirori wari wiganje ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu binyuze mu ndirimbo.

Abateguye ibi bitaramo bashimiye uburyo inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’akarere bafatanyije kugira ngo ibirori birangire mu mutuzo. Umutekano n’isuku byari ku kigero cyo hejuru, bituma abantu bose basabana nta nkomyi kugezaku musozo wacyo.

Iki gitaramo kije gikurikira ibindi bitaramo uyu muhanzi amaze iminsi akorera mu bice bitandukanye nka Ngoma na Gicumbi. Binashingira ku buryo muzika nyarwanda ifite uruhare runini mu gukurura ba mukerarugendo basura ibyiza bitatse Igihugu cy’u Rwanda.

Senderi Hit yasoje ashimira buri wese waje kwifatanya na we , abizeza kubagezaho umuziki mwiza. Bijejwe kandi ko azakomeza ibi bitaramo bye no mutundi Turere tw’u Rwanda nka Bugesera na Kirehe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *