Urusaku rw’Amasasu Hafi ya White House, Ukekwaho Igitero Yarashwe Arapfa


Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, hafi ya White House muri Washington humvikanye urusaku rw’amasasu rwateye impungenge zikomeye mu murwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Urwego rushinzwe kurinda abakuru b’ibihugu muri United States, ruzwi nka United States Secret Service, rwatangaje ko umuntu ukekwaho kugaba icyo gitero yahise araswa n’abashinzwe umutekano arapfa.
Amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano avuga ko undi muturage wari hafi y’aho byabereye yakomeretse muri icyo gikorwa, ariko kugeza ubu ntabwo haratangazwa byinshi ku buzima bwe.
Perezida Trump ntiyagize icyo aba
Icyo gihe Perezida Donald Trump yari ari muri White House, ariko inzego z’umutekano zatangaje ko nta kibazo na kimwe cyigeze kimugeraho.
Abashinzwe umutekano bahise bakaza uburinzi muri ako gace ndetse hafungwa imihanda imwe n’imwe kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku byabaye.
Ukekwa yari asanzwe azwi n’inzego z’umutekano
Amakuru yatangiye kujya hanze avuga ko ukekwaho kugaba icyo gitero yitwa Nasire Best, w’imyaka 21 y’amavuko.
Bivugwa kandi ko uyu musore yari yarigeze gufatwa mu mwaka wa 2025 nyuma yo gushaka kwinjira muri White House mu buryo butemewe n’amategeko, ibintu byari byaramushyize mu bakurikiranwa n’inzego z’umutekano.
Kugeza ubu, inzego za leta ntiziratangaza impamvu yaba yateye icyo gikorwa cyangwa niba hari undi muntu baba bakorana
Nyuma y’iki gikorwa, umutekano wakajijwe cyane hafi ya White House no mu bice bikomeye bya Washington DC.
Abasesenguzi bavuga ko ibi byongeye kwerekana uburyo umutekano w’abayobozi bakuru muri Amerika ukomeje gushyirwa ku rwego rwo hejuru, cyane cyane mu bihe by’impungenge z’ibitero bishobora guhungabanya ituze ry’igihugu.
Iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza uko iki gitero cyateguwe n’icyari kigamijwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *