Muri Gicurasi 2026 ,ikigo cya Google cyerekanye amadarubindi mashya akoranye ubuhanga (Smart Glasses) Ayo madarubindi ahkaba akoresha ubwenge Buhangano (AI) bwa Gemini ,kikaba cyarahuje imbaraga n’ibigo bizobereye mu gukora amadarubindi bya Warby Parker ,Gentle Monster na Sumsung.
Aya madarubindi azwi ku izina nka Audio Glasses ,yateganyijwe gushyirwa hanze mu gihe cy’izuba rya 2026 . Bimwe mu biranga iri koranabuhanga harimo kuba amadarubindi akoresha Gemini AI ashobora kumva,kubona ,ndetse no kuvuga .
Abayambaye bashobora kubaza ibibazo kubyo babona imbere yabo nk’amazina y’inyubako runaka cyangwa se amashuri kandi agahita ahabwa amakuru ako kanya . Aya madarubindi afite Camera, Indangururamajwi, ibi bishobora gufasha uyambaye guhamagara no kumva umuziki.
Aya madarubindi kandi afite ubushobozi bwo kohereza ubutumwa bugufi bitagusabye ko ufata telefoni. Ahura cyane na telefoni ku buryo ashobora gukoreshwa haba kuri telefoni za Android cyangwa iza iOS (iPhone).
Amadarubindi afite ubushobozi buhambaye bwo guhindura indimi, mu gihe uganira n’umuntu cyangwa se ureba ibyapa byanditse mu rundi rurimi .Google yahisemo gukorana na Warby Parker na Gentle Monster kugira ngo amadarubindi aze amadarubindi abe asa n’asanzwe.
Google ishaka ko ikoranabuhanga ryayo rya Gemini ,rihinduka umufasha w’ubuzima bwa buri munsi .Aho rimufasha kuyobora mu muhanda cyangwa rikamwibutsa ibintu runaka bidasabye ko akoresha amaboko.

