Amabendera y’ibihugu 48 bizakina Igikombe cy’Isi cya 2026 yamuritswe mu muhango w’amateka.

Mu rwego rwo gukomeza kubaka akanyabugabo n’ishyaka mbere y’itangira ry’Igikombe cy’Isi cya 2026, habaye umuhango udasanzwe wo kumurika amabendera y’ibihugu 48 byose byabonye itike y’iri rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique. Uyu muhango wakuruye imbaga y’abakunzi ba ruhago, aho amabendera y’ibihugu byose yagaragajwe nk’ikimenyetso cy’ubumwe n’ubudasa bw’amahanga azahurira muri iri rushanwa rihanzwe amaso n’Isi yose.

Igikombe cy’Isi cya 2026 kizandikwa mu mateka ya ruhago kuko ari bwo bwa mbere kizitabirwa n’amakipe 48 kuva iri rushanwa ryatangira gukinwa mu mwaka wa 1930. Mbere, iri rushanwa ryakinwaga n’amakipe 32, ariko FIFA yafashe umwanzuro wo kongera umubare w’abaryitabira kugira ngo ibihugu byinshi bibone amahirwe yo kugaragara ku rubyiniro mpuzamahanga. Biteganyijwe ko amarushanwa azakinirwa mu mijyi 16 itandukanye yo muri Amerika ya Ruguru, hakazakinwa imikino 104 yose hamwe.

Abasesenguzi b’umupira w’amaguru bavuga ko uku kwagura umubare w’amakipe kuzatuma habaho guhatana gukomeye kurushaho ndetse n’ibihugu bitari bisanzwe bibona itike bikabona amahirwe yo kwigaragaza. Mu gihe hasigaye igihe gito ngo iri rushanwa ritangire, kumurikwa kw’amabendera 48 byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko isi ya ruhago yiteguye kwakira kimwe mu bikombe by’Isi bizaba bifite umwihariko ukomeye kurusha ibindi byose byabayeho mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *