Bien-aime yavuze ibigwi bya Bruce Melodie i Kigali

Umuhanzi w’icyamamare muri Kenya Bien-Aime Alusa Baraza ,uri mu Rwanda akomeje kuvugisha benshi nyuma yo gushimagiza impano z’abahanzi nyarwanda ,hari Bruce Melodie na Element Eleeh. Bien Aime yavuze ko Bruce Melodie ari umwe mubahanzi bafite ijwi ryiza kandi ridasanzwe. Bien-Aime akomeza avuga ko Bruce Melodie ndetse na Element Eleeh bari muri bamwe mu Bahanzi bafite…

Soma inkuru yose

Ubushakashatsi: abantu bakabya gukunda ibyamamare bagira ubushobozi buke bwo gutekereza

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu myitwarire y’abantu (psychology) bwagaragaje ko abantu bakabya gukunda cyane ibyamamare (celebrities) bagira ubushobozi buke mu mitekerereze no mu gusesengura ibintu. Ubwo bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2021 mu kinyamakuru cya siyansi (science) cya BMC Psychology, bwakorewe ku bantu 1,763 bo muri Hungary. Ababashakashatsi basanze abantu bafite urugero rwo hejuru rwo…

Soma inkuru yose

RSSB Tigers yahaye ibyishimo abakunzi ba Basketball nyuma yo kunyagira FUS Rabat muri BAL Playoffs.

Mu mukino wari utegerejwe cyane n’abakunzi ba basketball mu Rwanda no muri Afurika, RSSB Tigers yatsinze FUS Rabat amanota 95 kuri 72 mu mukino ubanza wa kamarampaka ya Basketball Africa League wabereye muri BK Arena ku wa Gatanu ushize. Uyu mukino wasize abafana benshi bishimira uburyo ikipe ihagarariye u Rwanda yakinnye umukino uri ku rwego…

Soma inkuru yose

Rwanda :Perezida Paul Kagame Yirukanye Abakozi 296 ba RCS, Hanazamurwa Abandi Mu Ntera

Perezida wu Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Paul Kagame, yafashe icyemezo cyo kwirukana bamwe mu bakozi b’a(RCS), barimo ba ofisiye bakuru, ba ofisiye bato ndetse n’abasuzofisiye n’abawada, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’uru rwego rushinzwe igorora.Iri tangazo rigaragaza ko abirukanywe barimo:ba Ofisiye bakuru 6,ba Ofisiye bato 13,ndetse n’abasuzofisiye n’abawada 277.Ni icyemezo cyafashwe mu rwego…

Soma inkuru yose

Umurwayi wa mbere wa Ebola yagaragaye i bukavu

Ubuvugizi b`umutwe wa AFC/M23 buyoboye intara ya Kivu y’Amajyepfo, bwemeje ko hari umuntu wagaragaweho icyorezo cya Ebola, mu mujyi wa Bukavu, uhana imbibi n’u Rwanda, ndetse byarangiye inamuhitanye. Lawrence Kanyuka akaba n`muvugizi wa AFC/M23, yanditse kuri X yahoze yitwa twitter ko “hari uwasanzwemo Ebola mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu mujyi wa Bukavu.” Nanone kandi…

Soma inkuru yose

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye DJ Toxxyk

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026, rwakatiye Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk mu kuvanga umuziki. Urukiko rwamukatiye igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu no kwishyura ihazabu ya 1.050.000 Frw nyuma yo kumuhamya ibyaha byose yashinjwaga. DJ Toxxyk yari akurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa byerekeye ibiyobyabwenge cyane…

Soma inkuru yose

BAL Playoffs ziratangira uyu munsi i Kigali; RSSB Tigers irahura na FUS Rabat mu mukino utegerejwe cyane

Mu gihe abakunzi ba basketball muri Afurika bari bamaze iminsi bategereje aya marushanwa, imikino ya kamarampaka ya Basketball Africa League iratangira kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026 muri BK Arena. Uyu munsi ni umwe mu minsi ikomeye cyane kuri basketball nyafurika kuko amakipe umunani akomeye agiye gutangira urugamba rwo gushaka igikombe cya BAL 2026. Abasesenguzi…

Soma inkuru yose

Cristiano Ronaldo yaraye yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Arabie Saoudite

Cristiano Ronaldo uri mu bambere muri ruhago, yatwaye Igikombe cya Shampiyona ya Arabie Saoudite muri uyu mwaka w`imikino wa 2025/2026 ku nshuro ya mbere kuva yagera muri Al Nassri, acyongera ku bindi bikombe asanzwe afite. Cristiano Ronaldo yageze muri Al Nassr yo muri Saudi Pro League muri 2022, aho yari aje kuyikinira ndetse no kuyihesha…

Soma inkuru yose

Imirwano Ikomeye Yongeye Kuburwa Hafi ya Rubaya muri Masisi, Abaturage Bakomeza Guhunga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, haramutse humvikana imirwano ikomeye hagati y’umutwe wa March 23 Movement n’ingabo za leta ya Democratic Republic of the Congo zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, mu duce twegereye Rubaya muri teritwari ya Masisi, intara ya Kivu ya Ruguru.Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko imirwano yatangiye mu rukerera…

Soma inkuru yose

Uganda Yafashe Ingamba Zikomeye zo Gukumira Ebola, Ihagarika Ingendo Z’Indege na DR Congo

Guverinoma ya Uganda yatangaje ingamba nshya zikomeye zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola, zirimo guhagarika ingendo z’indege hagati y’iki gihugu na Democratic Republic of the Congo ndetse no kubuza ibiterane by’abantu benshi mu bice byo mu burengerazuba bw’igihugu.Izi ngamba zatangajwe mu gihe ibihugu byo mu karere bikomeje kugira impungenge z’ikwirakwira rya Ebola nyuma y’uko hari…

Soma inkuru yose