Umurwayi wa mbere wa Ebola yagaragaye i bukavu

Ubuvugizi b`umutwe wa AFC/M23 buyoboye intara ya Kivu y’Amajyepfo, bwemeje ko hari umuntu wagaragaweho icyorezo cya Ebola, mu mujyi wa Bukavu, uhana imbibi n’u Rwanda, ndetse byarangiye inamuhitanye.

Lawrence Kanyuka akaba n`muvugizi wa AFC/M23, yanditse kuri X yahoze yitwa twitter ko “hari uwasanzwemo Ebola mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu mujyi wa Bukavu.”

Nanone kandi yavuze ko ari umuturage wari uvuye i Kisangani, muri Tshopo, ahiganje umubare munini w’abanduye iki icyorezo cya Ebola.

Yatangaje ko uwo muturage yahise ashiramo umwuka mbere y’uko hemezwa neza icyamuhitanye.Yagize ati ati: “Uwo muturage afite imyaka 28. Ku bw’ibyago yahise apfa mbere y’uko twemeza nyirizina icyamuhitanye.”

Usibye Bukavu, no mu bice bigenzurwa na M23 birimo Goma, hatangajwe ko Ebola yahageze kandi imaze kwandura benshi, nubwo umubare nyirizina utaratangazwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko rihangayikishijwe n’uko ubuyobozi bwa RDC budatangaza umubare w’abamaze kwandura icyo cyorezo umunsi ku wundi.

OMS yatangaje ko ku wa 17 Gicurasi 2026 abantu barenga 600 bari bamaze kwandura, mu gihe 139 bamaze kwicwa niki cyorezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *