Trump yongeye gukurura impaka muri Amerika: Uwo yahaye kuyobora ubutasi ntiyari ategerejwe n’abatari bake.

Mu gihe isi ikomeje gukurikirana ibibera muri politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Donald Trump yongeye kuba ku isonga ry’amakuru nyuma yo gushyira Bill Pulte ku mwanya w’agateganyo wo kuyobora urwego rushinzwe guhuza ibikorwa by’ubutasi bwa Amerika. Ni icyemezo cyahise gikurura impaka zikomeye muri Washington ndetse gitangira kuvugwa cyane mu bitangazamakuru byo muri…

Soma inkuru yose

Afurika Yabonye Umwami Mushya! RSSB Tigers yanditse amateka yegukana BAL 2026 bwa mbere

Mu ijoro ryuzuyemo amarangamutima, ibyishimo n’amateka atazibagirana, RSSB Tigers yegukanye igikombe cya Basketball Africa League (BAL) 2026 nyuma yo gutsinda Petro de Luanda amanota 90 kuri 88 ku mukino wa nyuma wabereye muri BK Arena i Kigali. Ni intsinzi yahinduye amateka ya basketball nyarwanda, ihita yandika izina rya RSSB Tigers mu makipe akomeye Afurika imaze…

Soma inkuru yose

🇺🇬 Dr Lawrence Muganga Yerekanye Aho Ababyeyi Be Bashyinguye Mu Kugaragaza Ko Ari Umunya-Uganda

Lawrence Muganga, wari wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Uganda ariko ntaze kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, yakomeje kwiregura ku byashidikanywemo ku bwenegihugu bwe.Mu rwego rwo gushimangira ko ari umwenegihugu wa Uganda, Muganga yajyanye abanyamakuru mu gace avukamo abereka aho ababyeyi be na mushiki we bashyinguye, avuga ko ibyo ari kimwe mu bimenyetso…

Soma inkuru yose

Isomwa ry’urubanza rwa Yampano ryongeye gusubikwa

Isomwa ry’urubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano ,ryari ritegerejwe na benshi ryongeye gusubikwa ku munota wa nyuma . Aya makuru yatangajwe nyuma y’uko urukiko rugaragaje ko habaye ibibazo bya sisiteme(network) byatumye ibikorwa byari biteganyijwe bidashobora gukomeza uko byari byateganyijwe. Amakuru yatangajwe agaragaza ko iri somwa ry’urubanza ryari riteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki…

Soma inkuru yose

🎖️ Aba Ofisiye Bakuru ba RDF Barangije Amasomo ya Gisirikare mu Ishuri Rikuru rya Karen muri Kenya

Aba Ofisiye bakuru b’Ingabo z’u Rwanda (RDF), barimo Lt Col Pacifique Kanyandekwe na Maj John Muhikira, barangije amasomo yabo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Karen riherereye i Nairobi muri Kenya.Uyu muhango wo gusoza ayo masomo wabaye witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego za gisirikare bo mu Rwanda no mu karere, bagaragaje ko aya masomo ari…

Soma inkuru yose

📺 CazéTV Yegukanye Uburenganzira Bwo Kwerekana Imikino Yose y’Igikombe cy’Isi cya 2026 Kubuntu

Urubuga rw’imyidagaduro na siporo rwa CazéTV rwo muri Brazil rwakoze amateka mashya nyuma yo kubona uburenganzira bwo kwerekana imikino yose 104 y’2026 FIFA World Cup.Ni intambwe ikomeye kuri uru rubuga, kuko mu Gikombe cy’Isi cya 2022 rwari rwemerewe kwerekana imikino 22 gusa. Kuri iyi nshuro, ruzaba mu banyamakuru bakomeye bazageza amarushanwa yose ku bafana bo…

Soma inkuru yose

Ukraine irifuza kurangiza intambara ihanganyemo na Burusiya

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yongeye kugaragaza ubushake bwo kugirana ibiganiro imbonankubone na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, hagamijwe gushaka umuti w’intambara imaze imyaka irenga ine ihanganishije ibihugu byombi. Mu ibaruwa ndende yandikiye Putin, Zelensky yavuze ko igihe kigeze ngo impande zombi zitangire ibiganiro byeruye byo gushakira umuti ikibazo cy’intambara, aho gukomeza gutegereza ko ibindi…

Soma inkuru yose

RDB yafunze by’agateganyo hoteli enye zirimo Century Park

Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB),rwafunze by’agateganyo Hoteli n’ibigo bine bitanga serivise z’ubukerarugendo n’amacumbi , birimo na Century Park Hotel and residences iherereye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali . Iki cyemezo gikomeye cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa kane ,tariki ya 4 Kamena 2026. Nyuma y’igenzura ryimbitse RDB yakoze hagamijwe kureba niba ibi bigo…

Soma inkuru yose

🎵 Element EleéeH Ari Gushaka Ibyangombwa Bimwemerera Gukorera Muri Amerika

Mu minsi ishize, amakuru yavugwaga cyane mu myidagaduro nyarwanda yavugaga ko umuhanzi akaba n’utunganya indirimbo Element EleéeH yaba ari gushaka ibyangombwa muri United States, ibintu byatumye bamwe bakeka ko ashobora kuba ateganya guturayo burundu.Icyakora, amakuru aturuka mu bantu ba hafi b’uyu muhanzi agaragaza ko atari ugushaka gutura muri Amerika, ahubwo ko ari gushaka ibyangombwa bizamwemerera…

Soma inkuru yose

Kompressor yavuze impamvu amaze imyaka ibiri muri 1:55 AM adakora indirimbo

Umuhanzi Kompressor yatangaje impamvu amaze imyaka ibiri abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55 AM atarakora cyangwa ngo asohore indirimbo nshya nkuko bamwe mu bakunzi b’umuziki babyibazaga . Yavuze ko muri icyo gihe yari ahugiye mu bikorwa byo kwitegura neza no gushyira ku murongo umwuga we kugira ngo azagarukane ibikorwa bifite ireme. Kompressor yavuze ko…

Soma inkuru yose