Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yongeye kugaragaza ubushake bwo kugirana ibiganiro imbonankubone na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, hagamijwe gushaka umuti w’intambara imaze imyaka irenga ine ihanganishije ibihugu byombi.
Mu ibaruwa ndende yandikiye Putin, Zelensky yavuze ko igihe kigeze ngo impande zombi zitangire ibiganiro byeruye byo gushakira umuti ikibazo cy’intambara, aho gukomeza gutegereza ko ibindi bihugu cyangwa imiryango mpuzamahanga bibikora mu mwanya wabyo.
Yagize ati: “Ukraine yifuza kurangiza iyi ntambara binyuze mu biganiro bitaziguye hagati yacu nawe. Ni yo mpamvu ngusaba ko twahura tukaganira.”
Zelensky yavuze kandi ko igihugu cye gikomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’iyi ntambara, zirimo gutakaza abaturage benshi, ibintu yavuze ko bibabaza cyane igihugu cyose.
Yagaragaje ko n’ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kuba umufatanyabikorwa wa Ukraine, ubu ziri no kwita ku bibazo biri mu Burasirazuba bwo Hagati, cyane cyane amakimbirane afitanye isano na Iran, bityo ikibazo cya Ukraine kikaba kitakiri ku isonga nk’uko byari bisanzwe.
Perezida Zelensky yasabye ko ibiganiro hagati ye na Putin byabera mu gihugu cy’u Busuwisi cyangwa muri Turukiya, aho impande zombi zishobora kuganirira mu bwisanzure.
Ku ruhande rw’u Burusiya, Ibiro bya Perezida (Kremlin) byatangaje ko byakiriye iyo baruwa kandi ko Perezida Putin azagezwaho ibikubiyemo kugira ngo abyigeho.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, nawe yavuze ko byaba ari intambwe nziza mu gushaka amahoro niba Zelensky na Putin bahura bakaganira imbonankubone.
Kuva intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yatangira mu mwaka wa 2022, Perezida Putin na Zelensky ntibarahura imbonankubone. Nubwo Zelensky yakunze gusaba ko bahura, u Burusiya rwagiye ruvuga ko ibiganiro byashoboka ari uko byabera i Moscou.

