Filime nshya ya Rugaba na Madederi ikomeje kuvugisha benshi

Mu rugendo rwa sinema nyarwanda ikomeje gutera imbere no kugera ku rwego mpuzamahanga, abahanzi n’abatunganya filime bakomeje gushaka inkuru zifite ubutumwa bukomeye kandi zegereye ubuzima bwa buri munsi.

Muri uwo murongo ni ho haturuka filime nshya yakinwe na Rugaba Emmanuel afatanyije na Madederi, ishingiye ku nkuru yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga y’umugabo watumujeho indaya,nyuma agatungurwa no gusanga uwo yari yatumuje ari mwishywa we.

Iyi nkuru yafashwe nk’isomo rikomeye, ku bantu benshi kubera uburyo yagaragaje ingaruka z’imyitwarire mibi ishobora guteza ibibazo mu miryango. Mu nkuru y’umwimerere ,umugabo wari washakishije umwangavu cyangwa umugore wo kwishimisha ntiyari azi uwo ari we.Kugeza ubwo bahuye akisanga arebana n’umwana wo mu muryango we.

Madederi na Rugaba bahisemo gukoresha iyi nkuru bayihinduramo filime, kugira ngo ubutumwa buyirimo bugere kuri benshi binyuze mu buryo bw’imyidagaduro. Aba bakinnyi bazwi cyane muri sinema nyarwanda bagaragaje ko intego yabo ata ugushimisha abantu gusa ,ahubwo ari no gutanga amasomo afasha sosiyeti kwirinda amakosa ashobora gusenya imiryango n’ubuzima bw’abaturage.

Filime yakozwe mu buryo bugaragaza amarangamutima y’abayigaragaramo ,aho umugabo nyamukuru ahura n’ingaruka z’icyemezo yafashe atabanje gutekereza ku ngaruka zacyo. Inkuru ikomeza igaragaza uburyo umuryango ushobora guhura n’ihungabana rikomeye bitewe n’imyitwarire idahwitse ,ndetse ikanerekana ko hari igihe umuntu ashobora kwicuza nyuma yo gukora ikintu atatekerejeho bihagije.

Iyi filime ya Rugaba na Madederi iznye ubutumwa bwibutsa abantu ko ibikorwa byose umuntu akora bigira ingaruka haba kuri we no ku bamukikije . Ni filime itanga isomo rikomeye ku rubyiruko n’abakuru, ikabibutsa ko kubaha indangagaciro z’umuryango no gufata ibyemezo byatekerejweho ari byo bifasha kubaka ejo hazaza heza. Inkuru nk’iyi ni urugero rw’uko sinema nyarwanda ikomeje kwigisha sosiyete.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *