RDB yafunze by’agateganyo hoteli enye zirimo Century Park

Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB),rwafunze by’agateganyo Hoteli n’ibigo bine bitanga serivise z’ubukerarugendo n’amacumbi , birimo na Century Park Hotel and residences iherereye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali . Iki cyemezo gikomeye cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa kane ,tariki ya 4 Kamena 2026.

Nyuma y’igenzura ryimbitse RDB yakoze hagamijwe kureba niba ibi bigo byongera kubahiriza ibisabwa mu rwego rw’amahoteli.Iri fungwa rya hato na hato rije rikurikira ibindi bikorwa nk’ibi byigezwe gukorerwa izindi Hoteli mu minsi yashize kubera serivisi n’inyubako zitujuje ubuziranenge busabwa ku rwego rw’igihugu .

Mu bindi bigo byafunzwe harimo Dove Luxury Hotel yo mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru (isanzwe ari iya ADEPR), Highland Resort Ltd yo mu karere ka Rulindo ,ndetse na Nengo Eden Park Hotel ikorera mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba .

Iri genzura ryibanze cyane ku kugenzura, niba ibi bigo bikurikiza amategeko arebana n’isuku ,umutekano w’abagana amahoteli ,imitangire myiza ya serivisi ,ndetse n’ubwuzuzanye bw’amategeko agenga ubukerarugendo mu Rwanda.

Amakuru aturuka mu banyamakuru batandukanye yemeza ko ibi bigo byasabwe guhagarika kwakira abashyitsi mu gihe bikosora amakosa yabonetse . Ifungwa rya century Park Hotel and Residences n’ibindi bigo bine rije nka kimwe mu bikorwa RDB isanzwe ikora mu gushimangira ireme rya serivise zihabwa abakerarugendo n’abaturage b’u Rwanda.

Igihugu cy’u Rwanda gikomeje gushyira imbaraga mu bukerarugendo bushingiye ku nama n’ibirori (MICE),bityo n’urwego rw’amahoteli rukaba rusabwa gukorera ku gipimo cyo hejuru cy’ubuziranenge. RDB yatangaje ko ibi bigo byafunzwe bitazemererwa kongera gufungura imiryango kugeza igihe isuzumwa rya kabiri rizerekana ko byakuyeho amakosa yose byagonganye na yo mu bugenzuzi.

Gukaza ubugenzuzi nk’ubu bigaragaza ko urwanda rutazadohoka ku ntego yarwo yo guteza ubukerarugendo imbere ,mu rwego rwo hejuru muri Afurika y’Iburasirazuba .RDB n’izindi nzego zishinzwe ubuziranenge zirasaba abashora imari mu mahoteli kurushaho gushyira imbaraga mu guhugura abakozi no kwita ku birebana n’isuku n’u umutekano.

2 thoughts on “RDB yafunze by’agateganyo hoteli enye zirimo Century Park

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *