Cedrick IRATUZI

Ukraine irifuza kurangiza intambara ihanganyemo na Burusiya

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yongeye kugaragaza ubushake bwo kugirana ibiganiro imbonankubone na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, hagamijwe gushaka umuti w’intambara imaze imyaka irenga ine ihanganishije ibihugu byombi. Mu ibaruwa ndende yandikiye Putin, Zelensky yavuze ko igihe kigeze ngo impande zombi zitangire ibiganiro byeruye byo gushakira umuti ikibazo cy’intambara, aho gukomeza gutegereza ko ibindi…

Soma inkuru yose

Premier League yatangaje abakinnyi n’abatoza bazatorwamo umwiza wahize abandi

Premier league yasohoye urutonde rwabakinnyi 8 bazavamo umukinnyi mwiza w’umwaka ndetse n’abatoza 6 beza bazavamo umutoza mwiza w’umwaka w’imikino 2025-2026 ndetse n’abakinnyi 8 bazatoranywamo umukinnyi mwiza ukiri muto aho atorwa hashingiwe kuko yitwaye mu mwaka wimikino. Muri abo bakinnyi uko ari umunani harimo abakinnyi 3 ba Arsenal aribo David Raya, Declan Rice na Gabriel Magalhaes…

Soma inkuru yose

Yampano yasabiye imbabazi abarimo Djihadi anatangaza ko agiye gusohora Album nshya

Umuhanzi Yampano yavuze ko yamaze kubabarira abantu bose baba barafunzwe kubera ikibazo gifitanye isano n’amashusho n’amakuru byamuvuzweho mu minsi ishize, anasaba ko bahabwa imbabazi. Ibi yabigarutseho mu ibaruwa ndende yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yavuze ko adashaka gukomeza kubaho mu mwuka w’amakimbirane n’urwango. Yagaragaje ko ashaka gutangira ubuzima bushya burimo amahoro no gukora cyane…

Soma inkuru yose

Iran izongera ubukana bwa uranium kugera ku rwego rwa 90% niyongera kugabwaho ibitero

Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Ebrahim Rezaei, yavuze ku wa Kabiri ko igihugu cye gishobora kongera ubutare bwa uranium bukagera ku rwego rwa 90% rw’ubuziranenge, urwego rufatwa nk’urwifashishwa mu gukora intwaro za kirimbuzi, mu gihe Iran yaba yongeye kugabwaho igitero. Rezaei, uvugira Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe umutekano n’ububanyi n’amahanga, yanditse ku rubuga X…

Soma inkuru yose

SKY2 yatawe muri yombi akurikiranweho gukubita no gukomeretsa umugore we

Urwego rw’igihugu rwubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Hahirwabasenga Thimotee uzwi nka Sky2 wabagahe ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo gukekwaho gukubita no gukomeretsa umugore we bashakanye byemewe n’amategeko. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko uyu mugabo yafashwe tariki 11 Gicurasi 2026, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyigiranywe….

Soma inkuru yose