Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Ebrahim Rezaei, yavuze ku wa Kabiri ko igihugu cye gishobora kongera ubutare bwa uranium bukagera ku rwego rwa 90% rw’ubuziranenge, urwego rufatwa nk’urwifashishwa mu gukora intwaro za kirimbuzi, mu gihe Iran yaba yongeye kugabwaho igitero.
Rezaei, uvugira Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe umutekano n’ububanyi n’amahanga, yanditse ku rubuga X yahoze ari Twitter ko kimwe mu byo Iran ishobora gukora mu gihe yaba yongeye kugabwaho ibitero ari ukuzamura igipimo cya uranium kikagera kuri 90%, kandi ko ibyo bizasuzumwa n’Inteko Ishinga Amategeko.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kuwa Mbere wicyumeru turimo ko agahenge kari hagati ya Amerika na Iran kari “mu bihe bikomeye/byamage”, nyuma yo kwanga icyifuzo cya Iran, ibintu byagaragaje ko ibiganiro byo gushaka kurangiza amakimbirane bikiri mu kaga.
Muri Kamena umwaka ushize, Trump yavuze ko ibikorwaremezo bya nucléaire bya Iran “byarimbuwe burundu” n’ibitero bya Amerika na Israel mu ntambara yamaze iminsi 12, bikagabanya cyane ubushobozi bwa Iran bwo kongera uranium.
Icyakora, ntiharamenyekana aho toni zigera kuri 400 za uranium yari yaramaze kongerwa kugeza kuri 60% ziherereye, kandi iyo uranium iri hafi cyane kugera ku rwego rwa 90% rukoreshwa mu gukora intwaro za kirimbuzi.
Inzego z’ubutasi za Amerika zivuga ko gahunda ya nucléaire ya Tehran itazahagarara cyane keretse iyo uranium yongerewe cyane yimuwe cyangwa ikarimburwa.
Ikibazo cya nucléaire gikomeje kuba imwe mu ngingo zikomeye mu biganiro hagati ya Amerika na Iran bigamije guhagarika amakimbirane yatangiye mu mpera za Gashyantare. Iran ishaka ko ibijyanye na nucléaire byazaganirwaho nyuma, mu gihe Amerika yo isaba Iran kohereza hanze uranium yayo yongerewe cyane no kureka kuyongerera imbere mu gihugu.

