SKY2 yatawe muri yombi akurikiranweho gukubita no gukomeretsa umugore we

Urwego rw’igihugu rwubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Hahirwabasenga Thimotee uzwi nka Sky2 wabagahe ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo gukekwaho gukubita no gukomeretsa umugore we bashakanye byemewe n’amategeko.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko uyu mugabo yafashwe tariki 11 Gicurasi 2026, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyigiranywe.

Amakuru avuga ko amakimbirane hagati y’aba bombi yabaye tariki 5 Gicurasi 2026, aho Sky2 yarumye umugore we ugutwi bikamuviramo gukomereka bikomeye. Umugore we kandi yavuze ko hari n’igihe yashatse kumutwika akoresheje gaz ariko nyuma bakaza kwiyunga.

Mu butumwa bwatangajwe kuri imwe muri YouTube Channel zikorera hano m’Urwanda, Sky2 yumvikanye avuga ko akunda umugore we kandi amusaba imbabazi, anasaba abagabo kwirinda ihohoterwa rikorerwa abo bashakanye.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira, yavuze ko uyu mugabo afungiye kuri Station ya RIB ya Nduba iherereye mu murenge wa Nduba mukarere ka Gasabo mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yongeye kwibutsa abaturage ko ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa abo bashakanye bitazihanganirwa, ishimangira ko ababikora bazakurikiranwa n’amategeko bagafatwa bagafungwa bagahanwa hakurikijwe icyo amategeko ateganya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *