Umuhanzi Yampano yavuze ko yamaze kubabarira abantu bose baba barafunzwe kubera ikibazo gifitanye isano n’amashusho n’amakuru byamuvuzweho mu minsi ishize, anasaba ko bahabwa imbabazi. Ibi yabigarutseho mu ibaruwa ndende yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yavuze ko adashaka gukomeza kubaho mu mwuka w’amakimbirane n’urwango.
Yagaragaje ko ashaka gutangira ubuzima bushya burimo amahoro no gukora cyane mu rugendo rwe rw’ubuhanzi, avuga ko kubabarira ari uburyo bwo guhitamo ituze aho guhitamo inzika. Yongeyeho ko kugira umutima woroshye ari ingenzi kuri we muri iki gihe.
Kuri ubu, Uzabacyiriho Cyprien uzwi nka Djihadi, Papy Nestor na Ishimwe Francois Xavier bafungiye mu igororero rya Mageragere bakekwaho gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ya Yampano n’umugore we. ni mugihe Kalisa John uzwi nka K-John we ari gukurikiranwa adafunze
Yampano mu ibaruwa ye yagize ati ” Bavandimwe, Bakunzi b’ibihangano byanjye, n’umuntu wese ufite umutima w’urukundo,
Mbandikiye mbikuye ku mutima kandi mu mahoro. Mu buzima, abantu bakora amakosa, abandi bagafata ibyemezo bitari byo bitewe n’uburakari, ubusinzi, ubuto bwo gutekereza cyangwa ibihe bibi banyuramo.
Ariko uko umuntu agenda akura, amenya ko amahoro n’imbabazi biruta inzika n’intambara zidashira.
Uyu munsi ndifuza kubwira abantu bose ko nahisemo inzira y’amahoro. Ndifuza gusabira imbabazi umuntu wese waba afungiye ikibazo gifitanye isano n’ibyabaye hagati yanjye n’ibintu byagiye bivugwa kuri njye.
Ntabwo nifuza gukomeza kubaho mu mwuka w’amakimbirane, urwango cyangwa guhorana ibikomere.
Nifuza gutangira ubuzima bushya burimo ituze, gukora cyane no gukomeza urugendo rwanjye rw’ubuhanzi mfite umutima woroshye. Nizera ko kubabarira atari intege nke, ahubwo ari ubutwari bwo guhitamo amahoro aho guhitamo inzika.
Ndashimira abantu bose bakomeje kunyereka urukundo no kunyumva muri ibi bihe byose. Kandi mfite ibyishimo byo kubateguza album yanjye nshya iri mu nzira yitwa:
‘ON THE WORLD’ ”



Urakoze kuba ubasabiye imbabazi, ariko nawe utwizeze ko wahindutse mwiza 🙏