Igikombe cya shampiyona (Saud pro League) cyaba kiri kwanga Ronaldo?

Mumukino Ronaldo n’abagenzi be bari biteze mo gutwara igikombe batunguwe kumunota wanyuma w’umukino ni mumukino wahuzaga Al Nassr na Al Hilal waje kurangira ari igitego cyimwe kuri kimwe (1-1), Ronaldo yagaragaye ari mugahinda kenshi nyuma y’uko banganyije n’iyi kipe kumunota wanyuma. Kwikosa ryakozwe n’umuzamu ndetse n’umudifenda (defender) nuko bibyara kwitsinda igitego maze bituma Al Hilal yongera kugira ikizere kuri iki gikombe cya shampiyona Saud Pro league.

Igitego cya Al Nassr cyabonetse kumunota wa 37 gitsinzwe na Simakan ndetse iki nicyo gitego cyonyine cyasaga nkaho kiri buboneke muri uyu mukino kugera ubwo haburaga amasegonda 10 maze bakishyurwa. Critiano Ronaldo wasimbujwe kumunota wa 83 yagaragaye kuntebe y’abasimbura asa nutizera ibiri kuba kuko insinzi yo bari bayizeye batangiye no kwitegura kwishimira igikombe.

Kuri ubu Al Nassr isigaranye umukino umwe ikaba irusha Al Hilal amanota 5 ariko Al Hilal ikaba yo isigaranye imikino ibiri. Bivuze ko Al nassr isabwa gutsinda umukino wayo gusa, ariko ikoze irindi kosa byayisaba gutegereza Al Hilal ikagira aho itsikira kugirango yizereko itwaye igikombe cya shampiyona ya Saudi Pro League.

Nyuma y’amagambo menshi yavuzwe cyane bavuga ko Ronaldo atsinda ibitego bitabara, gusa natakaza iki gikombe nanone amagambo ashobora kuziyongera cyane kuko uyu ari Umwaka wa kane ari muri Saudi Pro League ariko akaba ataratwara igikombe byibuze kimwe gikomeye mubikinirwa yo.

Mu mwaka wa mbere Ronaldo agera muri Al Nassr babaye abakabiri muri shampiyona ndetse numwaka wakurikiyeho, mumwaka wagatatu baba aba gatatu uyu mwaka wa kane ni abambere. None ndabaza, Ese nabo baba bagiye kuba nka arsenal maze bagahora baba abambere igihe kinini ariko bikarangira indi kipe ariyo yitwarira igikombe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *