Mbwambere Kylian Mbappé yatashye imbokoboko mubihembo bitangirwa iwabo mu bufaransa  byitwa (UNFP awards)

Ibibihembo bitangirwa imbere mugihugu cy’ubufaransa buri mwaka aho batanga ibihembo kubakinnyi bimbere mugihugu ndetse no kumukinnyi mwiza w’umufaransa ariko ukina hanze y’ubufaransa (Ligue 1/2). Abatora muri ibi bihembo ni abakinnyi ikindi kandi ntabwo umukinnyi ukinana na mugenzi we mu ikipe imwe ntibemerewe gutorana, ikindi kandi umutoza mwiza w’umwaka atorwa n’abatoza bagenzi be igitego cyiza cy’umwaka cyo ni abaturage Cyangwa abafana bagitora.  

Muri bibihembo Kylian Mbappé afitemo uduhigo dutandukanye harimo nko kuba umukinnyi w’umwaka wa Ligue 1 inshuro eshanu zikurikiranya (Ligue 1 Player of the Year). Uyumwaka nibwo bwambere kuva yatangira gukina umupira w’amaguru nkuwabigize umwuga Umwaka urangiye ntagihembo atwaye nubwo Umwaka ushize w’imikino yari yabaye umukinnyi mwiza w’umufaransa ukina hanze y’ubufaransa (Best French Player Abroad (2025).

Igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka ukina hanze y’ubufaransa, uyumwaka cyatwawe na Michael Olise ukina mur Buyern Munich. Ibi bigaragaza ko Kylian Mbappé ashobora kuba hanze y’ubufaransa ubushongore bwe n’ubukaka bwe bitangiye kuganuka cyane ko mumyaka yashize ibi bihembo yabitwaraga umusubirizo.

Muri make bimwe mubihembo byatazwe harimo Umukinnyi w’umwaka muri Ligue 1 (Player of the Year) cyatwawe na Ousmane Dembélé (PSG), Umutoza mwiza w’umwaka muri Ligue 1 yabaye Luis Enrique (PSG) (Best Coach), umukinnyi mwiza w’umwaka Ukiri muto muri Ligue 1 yabaye Désiré Doué (PSG) (BEST Young Player), umuzamu mwiza w’umwaka yabaye Lucas Chevalier (Lille) (Best Goalkeeper) Hanyuma umukinnyi mwiza w’umwaka mubafaransa bakina hanze y’ubufaransa arinacyo gice Kylian Mbappé arimo gitwarwa na Michael Olise  (Best French Player Abroad).

Bimwe mu byateye Kylian Mbappé gusubira inyuma kugera naho mugihugu cy’iwabo abura n’igihembo Umwaka wose, ni uko Nyuma y’umwaka w’imikino wa kabiri Ikipe ya Real Madrid idatwara igikombe, akaza guhura n’imvune ndetse n’umubano utifashe neza mubakinnyi biyikipe, ikindi kandi hakiyongeraho ihinduranya ryabatoza byatumye n’imikinire ihinduka bityo we kugiti ke nkumukinnyi nawe bimugiraho ingaruka. Gusa akaba ari mubakinnyi bo kwitega mugikombe cy’isi cyane ko azaba yarakize imvune neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *