Mutabazi Isingizwe Sabine, umwe mu bakobwa bahatanye bakagera muri batanu ba mbere mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we, Kevin Shafi Musemakweli, bitegura kurushinga.
Uyu muhango wo gutera iyi ntambwe ikomeye wabaye ku wa 7 Kamena 2026b, aho uyu musore Shafi yafashe icyemezo cyo gusaba uyu Sabine ko yamqubera umufasha mu birori bibereye ijisho byaranzwe n’ibyishimo by’ikirenga ku mpande zombi.
Sabine abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze cyane cyane kuri Instagram, yagaragaje amarangamutima ye ashimira lmana cyane kubera imigisha n’ituze yasutse ku rukundo rwabo.
Uyu mukobwa yavuze ko yishimiye kuzamarana ubuzima bwe bwose n’uyu musore asanga asize abandi bose uburyohe mu mutima, ndetse aboneraho no gushimangira icyubahiro cyo kubaka urugo rushingiye ku Bwami bw’Imana.
Kevin Musemakweli wambitse impeta Sabine asanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , akaba atewe ishema no kuba yarihariye umutima wa Sabine .
Uru rukundo rwabo rwatangiye kumenyekana mu ruhame mu ntangiriro z’umwaka wa 2023, bivuze ko bafashe umwanzuro wo kurushinga bamaze imyaka irenga itatu bategura uyu munsi.
Mutabazi Sabine azwi cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 aho yahagarariye umujyi wa Kigali afite umushinga wo gukangurira urubyiruko ibyerekeye ubutabazi bw’ibanze afatanyije na Croix Rouge.
Iyi nkuru y’iyambikwa ry’impeta rya Sabine yakiriwe neza n’abafana be n’abakurikiranira hafi imyidagaduro mu Rwanda, bakaba bakomeje kumwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo batangiye ndetse Imana izabashyigikire.




