Isomwa ry’urubanza rwa Yampano ryongeye gusubikwa

Isomwa ry’urubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano ,ryari ritegerejwe na benshi ryongeye gusubikwa ku munota wa nyuma . Aya makuru yatangajwe nyuma y’uko urukiko rugaragaje ko habaye ibibazo bya sisiteme(network) byatumye ibikorwa byari biteganyijwe bidashobora gukomeza uko byari byateganyijwe.

Amakuru yatangajwe agaragaza ko iri somwa ry’urubanza ryari riteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Kamena 2026 ariko rikaza guhagarara kubera ikibazo cy’ikoranabuhanga cyabaye mu gihe cy’iburanisha . Byatumye inteko iburanisha ifata umwanzuro wo kurwimurira ku yindi tariki kugira ngo ibikorwa byose bizakorwe neza nta nkomyi.

Urubanza rwa Yampano rumaze igihe rukurikiranwa cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda. Ibi biterwa n’uburemere bw’ibirego byaruranze ndetse n’amakuru menshi yakomeje kugenda atangazwa mu bihe bitandukanye by’iburanisha .

Nubwo benshi biteze kumenya umwanzuro w’urukiko kuri uyu munsi ,byabaye ngombwa ko bongera gutegereza nyuma y’iki kibazo cya sisiteme (Network) . Abari bakurikiye uru rubanza bagaragaje ko batunguwe n’iri subikwa rishya ,cyane ko atari ubwa mbere ibikorwa bifitanye isano n’uru rubanza bihinduriwe gahunda .

Nk’uko amakuru yatangajwe abivuga ,urubanza rwimuriwe ku wa kabiri tariki 9 Kamena 2026 saa cyenda z’amanywa , aho biteganyijwe ko isomwa ry’urubanza rizakomeza niba ntazindi mbogamizi z’ikoranabuhanga zizaba zibaye. abakurikiranira hafi uru rubanza bakomeje gutegereza icyo urukiko ruzemeza kuri iyi dosiye imaze igihe ivugisha benshi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *