Umuhanzikazi w’umunya Nijeriya (Nigeria) Qing Madi, yashyize hanze ibirego bikomeye ashinja uwahoze ari umujyanama ndetse n’uwamucungiraga inyungu kumwiba ibikorwa ibikorwa bye by’ubuhanzi no gukoresha izina rye mu nyungu ze bwite . Aya makuru yatangajwe anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko amaze igihe acecetse ariko ageze aho gufata umwanzuro wo kubwira ukuri abakunzi be .
Qing Madi yavuze ko uyu wahoze amufasha mu rugendo rwa muzika yafashe ibihangano bye bimwe akabikoresha atabimuhereye uburenganzira . Yavuze kandi ko hari amafaranga yinjijwe n’akazi yakoze atigeze amenya aho yagiye , ibintu byamugizeho ingaruka mu iterambere ry’umwuga we ndetse bikamutesha amahirwe atandukanye yari yarabonye .
Uyu muhanzikazi yakomeje avuga ko ikibazo kitagarukiye ku kwibwa ibikorwa bye gusa, ahubwo ko uwo muntu yanahimbye amakuru amwerekeyeho agamije kwangiza isura ye mu ruhando rwa muzika . Yavuze ko ayo makuru y’ibinyoma yakwirakwijwe mu bantu batandukanye ndetse no mu bafatanyabikorwa be , bituma bamwe batangira kumugirira amakenga .
Qing Madi yavuze ko yihanganiye ibibazo igihe kinini kuko yizeraga ko bizakemuka mu bwumvikane, ariko ngo byakomeje gufata indi ntera . Yongeyeho ko ubu yamaze gufata ingamba zo kurinda uburenganzira bwe ndetse no gukurikirana ikibazo mu nzira zemewe n’amategeko kugira ngo haboneke ubutabera .
Ibi birego byakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga , aho abakunzi b’uyu muhanzikazi bagaragaje ko bamushyigikiye mu rugamba arimo rwo kurengera ibihangano bye . Mu gihe hagitegerejwe icyo uwo uregwa azabivugaho , benshi bakomeje gukurikiranira hafi uko iki kibazo kizakemuka n’ingaruka kizagira ku rugendo rwa Qing Madi muri muzika .


