Ikigo gishinzwe kwita kubuzima mu Rwanda RBC (Rwanda Biomedica Centre) cyatangaje ko ubu kirimo gukurikirana cyane uko icyorezo cya Hantavirus giherutse kugaragara muri bimwe mu bihugu ihagaze umunsi ku munsi.
Muri iyi minsi iki cyorezo cya Hantaviruss cyagaragaye bwa mbere mu bwato hagati yo mukwezi kwa Kane no mukwa Gatanu, ubwo ubu bwato bwari buri mu urugendo mu Nyanja ya Atlantica.
Ubu uko imibare ihageze kugeza ubu igaragaza ko nibura abantu 8 banduye iyi ndwara, muri bo batatu barapfuye kandi hari nabakiyirwaye batarayikira kugeza ubu.
Tedros Adhanom Ghebreyesus akaba umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima ku Isi HWO (World Health Organization) yavuze ko kuri iki Cyumweru tariki 10 Gicurasi 2026 ko ubwato bwagaragayemo icyorezo bwitwa bwabashije kugera ku nkombe mugihugu cya Spain.
Yavuze ko kandi abakozi ba WHO bariyo bakaba bakora ibishoboka byose kugira ngo abagenzi bari mu bwato bitabweho mu rwego rwo gukumira ko hagira abandi bandura batari abari bari mwubwo bwato
Icyi cyorezo cyatangiye kumenyekana aho cyari kimaze kwica kwica bamwe mu bantu benshi bari muri buriya bwato bari mu rugendo, bahera mu bwato kuko ibihugu byatinye kubakira kugira ngo bitagerwaho niki cyorezo.
RBC kandi yatangaje ko inzego z’ubuzima mu Rwanda zatangiye gukurikiranira bya hafi uko iki cyorezo cya Hantavirus giherutse kugaragara muri bimwe mu bihugu bitandukanye ihagaze.
Dore ibyo ukwiye kumenya kuri iyi ndwara
Hantavirus ni indwara iterwa na virusi zikunze kuba mu ngugunnyi cyangwa se inkegesi cyane cyane imbeba Abantu bashobora kwandura binyuze mu: Guhumeka umwuka wandujwe n’inkari, ibisigazwa, cyangwa amacandwe yizo ngugunnyi/inkegesi, Gukora ahantu handuye umuntu akikora ku munwa, ku zuru, cyangwase mu maso, Kurya cyangwa kunywa ibiribwa n’amazi byanduye
Ubwoko bwa virusi yagaragaye muri iki cyorezo bwitwa Andes virus. Ni bwo bwoko bwonyine bwa Hantavirus buzwi bushobora kwandura hagati y’abantu, n’ubwo biba gake cyane kandi bigasaba kuba abantu bicaranye umwanya muremure cyane kandi begeranye.
Ibimenyetso bishobora kugaragara hagati y’icyumweru kimwe n’ibyumweru 8 nyuma yo guhura n’iyi virusi harimo: Kugira umuriro mwinshi no gutitira, Kubabara umutwe, Kubabara imikaya no mu ngingo, Umunaniro, Kuribwa mu nda kugira isesemi, guhitwa no kuruka.
Igihe uburwayi bwakomeye, umuntu ashobora kugira: Inkorora, Guhumeka nabi, Kubabara mu gatuza, Indwara zikomeye z’ubuhumekero.
Akenshi kuko ibi bimenyetso bishobora gusa n’ibyumuntu urwaye ibicurane, malaria cyangwa covid 19, ni ingenzi kwihutira kujya kwa muganga igihe umuntu arwaye gusa kugeza ubu mu Rwanda nta muntu numwe uragaragaraho cyangwa, ukekwaho indwara ya Hantavirus
Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) yafashe ingamba zo gukumira no gukurikirana iyi ndwara, harimo:
- Ibikorwa byo gusuzuma indwara zidasanzwe zirangwa n’umuriro mwinshi hamwe n’indwara zo mu buhumekero
- Kugenzura kenshi n’isuzuma ku bantu bakora ingendo ku mipaka no ku bibuga by’indege
- Kongera ubushobozi bwo gupima indwara muri laboratwari
- Guhugura no gukangurira abakozi b’ubuzima uburyo bwo kuyitahura hakiri kare no kuyivura
Kugeza ubu nta muti wihariye cyangwa urukingo ruraboneka rwa Hantavirus gusa
Kwirinda ni bwo buryo bwiza kandi bwa mbere bwo kuyirwanya.
Abaturwanda twese turasabwa Kugira isuku mu ngo, aho babika ibiribwa n’aho batuye, Gufunga imyenge n’ahandi ingugunnyi/inkegesi zishobora kunyura zinjira, Kubika neza ibiribwa n’amazi, Gukaraba intoki kenshi, Kwirinda gukora ku ngugunnyi/inkegesi ndetse n’ibyo zashigaje
Ihutire ku ivuriro rikwegereye niba ugaragaje: Umuriro mwinshi, Kubabara cyane umubiri wose, Guhumeka nabi, Cyangwa uribwa mu nda bihoraho cyane cyane igihe wahuye n’ingugunnyi/inkegesi cyangwa uvuye mu rugendo ahagaragaye icyorezo.




🙏✌️✌️