Sheeber Karungi ati:”Nge nakwemera guharikwa n’umugabo”

Umuhanzikazi wo muri Uganda, Sheeber Karungi yatangaje ko yakwemera kuba umugore wa 10 cyangwa 4 w’umugabo , ndetse ko ntacyo byaba bimubwiye mu gihe hari ubwumvikane hagati ye n’abo bagore kandi akaba akunda akanakundwa n’uwo mugabo. Ati:”igihe cyose wabitsobanuriye ndetse nkahura n’abakeba bange kandi bashobotse, ntacyo byaba bintwaye . ntabwo ndigukina. nshobora kuba uwa kane, nshobora no kuba uwa 10.”

Yakomeje avuga ko mu gihe umugabo amuhamagara bakagabira ariko badahura ntacyo byamutwara, kuko kuri we ashobora no kumara amezi atandatu badahura kandi agakomeza kumukunda, Ibi kandi yabitangaje nyuma yuko mumitsi ishize yatangaje ko agiye guharanira uburenganzira bw’abagore, Ibi yabigarutseho mu gihe yari ari mu cyiciro gishya cy’ubuzima bwe bwo kuba umubyeyi, yavuze ko kuba umubyeyi byamuhaye umwanya wo gutekereza ku mateka ye no kwisuzuma ku byagiye bimuvugwaho mu myaka yashize.

Yavuze ko hari inkuru nyinshi zitari zo zagiye zimwandikwaho, bityo akaba yumva igihe kigeze ngo atangire kuvuga ukuri kwe no kugenzura uburyo inkuru ze zitambuka. Sheebah yavuze ko imwe mu ntego ze zikomeye ari ugufasha abagore bahura n’ibibazo nk’ibyo yanyuzemo, binyuze mu kubavuganira no kubakangurira kumenya uburenganzira bwabo.Yibanze cyane ku kamaro ko kwemera, ashimangira ko nta na rimwe umugabo akwiye kwegera umugore mu buryo ubwo ari bwo bwose atabanje kumusaba uburenganzira busobanutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *