Uyu munsi tariki 17/05/2026, Umujyi wa Goma uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagaragayemo umurwayi wa mbere wa Ebola.
Aya makuru yose yemejwe nuyobora Ikigo cya Republica iharanira Democracy ya Congo gishinzwe ubushakashatsi mubijyanye by’ubuvuz, Professor Jean Jacques Muyembe.
Professor Jean Jacques yavuze ko umurwayi wambere wagaragaye i Goma yari umugore w’umugabo uherutse kwicwa na Ebola mu gace ka Bunia aho muri Congo.
Yagize ati “Uyu murwayi wagaragaye hariya i Goma byaturutse ku bipimo byafatiwe muri laboratory. Yari umugore w’umugabo nubundi wishwe nicyi cyorezo mugace ka Bunia, wagiye i Goma nyuma y’urupfu rw’umugabo we.”
Nanone kandi aya makuru aje hashize amasaha atari menshi igihugu gituranyi cy`u Rwanda gikuyeho ingendo ziva ndetse n’izigana muri Congo, ku bantu batuye mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu
Organisation mondiale de la Sante (OMS) yatangaje ko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri Uganda ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gihangayikishije cyane ku rwego rw’Isi.
Uyu muyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus mu butumwa yashyize hanze kuri iki Cyumweru, yatangaje ko muri ibi bihugu uko ari 2 abamaze kwicwa na Ebola ari 88 naho abamaze kuyandura barenga 300



