Ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye buregamo umusaza w’imyaka 43 ukekwaho gukubita ifuni umuhungu we w’imyaka 21 mu mutwe agahita anahasiga ubuzima.
Ku itariki ya 17 Gicurasi 2026, ahagana saa tanu z’ijoro nibwo bikekwa ko iki cyaha cyakozwe kigakorerwa mu Mudugudu wa Kinombe, Akagali ka Gasumba , Umurenge wa Maraba, mu Karere ka Huye.
Uregwa bamubaza yemeye icyaha avuga ko yakubise uwo muhungu we umuhini mu mutwe yikubita hasi bamujyanye kwa muganga apfira mu nzira.
Asobanura ko yawumukubise nyuma y’uko bari bamaze kubakiza, ubwo yari aje gutabara nyina bari bamaze gushyamirana bapfuye ko yatinze kumukingurira ubwo yari atashye mu ijoro avuye mu kabari.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho gihanishwa ingingo y’107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Itegeko rivuga ko iki cyaha ni kiramuka kimuhamye bazamuhanisha igihano cyo kumufunga burundu.



