Ubushinjacyaha bwasabiye Yampano gufungwa byagateganyo iminsi 30

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gufunga by’agateganyo iminsi 30 umuhanzi Uworizagwira Florien wamenyekanye nka Yampano mu gihe iperereza ku byaha akurikiranyweho rigikomeje. Ku cyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi, Yampano yemeye ko bashyamiranye n’umugore bapfa ibihumbi 10 Frw yari agiye koherereza umukobwa wari umwitabaje ko arwaje umwana mu Bitaro bya Kacyiru. Icyo gihe umugore we ngo…

Soma inkuru yose

Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yitabye urukiko rw`ibanze rwa kicukiro

Kuri uyu wa 2 Kamena 2026 umuhanzi Uworizagwira Florien wamamaye nka yampano yitabye urukiko rwibanze rwa kicukiro aho agiye kuburana ku ifunga nifungurwa ryagateganyo ku byaha akurikiranywe birimo n`ibyo guhohotera umugore we. Uyu muhanzi akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, Gukoresha ibikangisho, Kwangiza ikintu cyundi, Kunywa ibiyobyabwenge, Ubwinjiracyaha ku cyaha cyubwicanyi, Gukoresha imvugo…

Soma inkuru yose

Umugabo wimyaka 43 yakubise umwana we ifuni arapfa

Ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye buregamo umusaza w’imyaka 43 ukekwaho gukubita ifuni umuhungu we w’imyaka 21 mu mutwe agahita anahasiga ubuzima. Ku itariki ya 17 Gicurasi 2026, ahagana saa tanu z’ijoro nibwo bikekwa ko iki cyaha cyakozwe kigakorerwa mu Mudugudu wa Kinombe, Akagali ka Gasumba , Umurenge wa Maraba, mu Karere ka Huye….

Soma inkuru yose

Umubare w`ibirego by’abana batujuje imyaka basambanyijwe muri 2025 urenga 4100

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB (Rwanda Investigation Board), rwemeje ko mu mwaka ushize wa 2025 hatanzwe ibirego bigeze kuri 4100 by’abana basambanyijwe kandi bari bataragira imyaka y’ubukure (18+). Ku wa 25 Gicurasi 2026, mu kiganiro cyateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ku bufatanye nUrwego rwubugenzacyaha RIB nibwo ibi byagarutswe ho. Iki kiganiro cyateguwe mu buryo bwo…

Soma inkuru yose

Ahari gukorwa inzira y’amazi habonetse imibiri 60 y’abishwe muri Jenoside

Ahari kubakwa ruhurura mu Karere ka Karongi Ubuyobozi bwaka karere bwatangaje ko hamaze kuboneka imibiri irenga 60 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, ndetse ko igikorwa cyo gushakisha indi gikomeje. Iyo mibiri yabonetse mu mujyi wa Karongi, mu Kagari ka Kibuye Umurenge wa Bwishyura. Tariki 21 Gicurasi 2026 nibwo imashini iri gucukura ahazanyuzwa inzira imanura amazi ava…

Soma inkuru yose

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye DJ Toxxyk

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026, rwakatiye Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk mu kuvanga umuziki. Urukiko rwamukatiye igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu no kwishyura ihazabu ya 1.050.000 Frw nyuma yo kumuhamya ibyaha byose yashinjwaga. DJ Toxxyk yari akurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa byerekeye ibiyobyabwenge cyane…

Soma inkuru yose

Ubujurire bwa Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad na bagenzi be ntacyo bwatanze

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagumishijeho igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw cyari cyahawe Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Kalisa John uzwi nka K John Ni nyuma yuko aba bari bajuririye iki gihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw bari bakatiwe…

Soma inkuru yose

Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano akurikiranyweho ibyaha birindwi

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangaje ko rwataye muri yombi Uworozagwira Florien uzwi nka Yampano mu muziki, ibyaha akurikiranyweho byageze kuri birindwi. Ni ibyaha byavuye mu iperereza ry’ibanze nk’uko RIB yabitangaje. Birimo icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa ibiyobyabwenge, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, gukoresha imvugo z’ivangura n’icy’ifungiranwa ry’umuntu…

Soma inkuru yose

Pappy Nesta na Djihad mu Maboko ya RIB: Dosiye Yampano Irushijeho Gukaza umurego

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufunze abandi bantu babiri bakekwaho uruhare mu gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ya Yampano, amashusho akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga no gutera impaka mu baturage. Aba batawe muri yombi ni Cyprien Uzabakiriho, uzwi nka Djihad, na Kwizera Nestor, wamamaye ku izina rya Pappy Nesta Nesta. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira…

Soma inkuru yose

Gakenke umugore arakekwaho kwica umwana kubera inkoko

Mu Murenge wa Coko, Akagari ka Mbirima mu Karere ka Gakenke, haravugwa urupfu rw’umwana w’imyaka itandatu rukomeje kuzamura impungenge mu baturage n’inzego z’umutekano, nyuma y’uko bivugwa ko yaba yishwe na nyina amuziza gutanga amakuru kwibura ry’inkoko y’abaturanyi. Byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 24 Ugushyingo 2025, ubwo uyu mwana yasanzwe mu rugo…

Soma inkuru yose