Umubare w`ibirego by’abana batujuje imyaka basambanyijwe muri 2025 urenga 4100

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB (Rwanda Investigation Board), rwemeje ko mu mwaka ushize wa 2025 hatanzwe ibirego bigeze kuri 4100 by’abana basambanyijwe kandi bari bataragira imyaka y’ubukure (18+).

Ku wa 25 Gicurasi 2026, mu kiganiro cyateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ku bufatanye nUrwego rwubugenzacyaha RIB nibwo ibi byagarutswe ho.

Iki kiganiro cyateguwe mu buryo bwo gutanga ubusobanuro ku banyamakuru ku mikorere ya Isange One Stop Center, Iki ni ikigo gitanga ubufasha ku bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina, hagamijwe kubasobanurira icyaha cyo gusambanya abana n’ingaruka zacyo, ndetse n’uruhare rwabo mu kukirwanya.

Ikigo kigihugu cy`ubugenzacyaha kandi cyagaragaje ko abana bakunze gusambanywa bataruzuza imyaka y’ubukure ari ukuva kubataruzuza umwaka kugeza ku bafite imyaka 17.

Dr. Murangira B. Thierry akaba umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yavuze ko impamvu zituma abana basambanywa harimo no kuba ababyeyi batabona umwanya uhagije wo kubitaho no kubakurikirana.

Yagize ati “Impamvu ya mbere twabonye ni ababyeyi badaha abana babo umwanya uhagije kuko biri ku kigero cya 45,5% ugereranyije n’izindi mpamvu.”

Yavuze kandi ko ubumenyi buke ku gusambanywa biri ku kigero cya 14,5%, no kwizezwa kuzashyingirwa biri ku kigero cya 11,2%.

Yavuze ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo riri mu bituma mu bishobora gutuma abana basambanywa kuko biri ku kigero cya 7%.

Yanasobanuye ko gukoresha abana imirimo ishobora gushyira umwana mu byago harimo kumwohereza kujya kuvoma mu ijoro ndetse no kujya gutashya inkwi ahantu hashobora gushyira mu byago ubuzima bwabo bana

Nanone kandi yavuze ko icyaha cyo gusambanya umwana kidasaza kubera ko igihe cyose umuntu yagikora azakurikiranwa n’ubutabera nubwo hashira imyaka myinshi.

Yasoje agira ati “Icyaha cyo gusambanya umwana ntigisaza, iyo umusambanyije uyu munsi akazakura akageza imyaka 30, tukazabikurikarana ibimenyetso bikaragaza ko wamusambanyije afite imyaka iri munsi ya 18. Na nyuma y’imyaka 50 urakurikiranwa igihe cyose waba ukiri kuri iyi Si.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *