Aba Ofisiye 108 basoje amasomo i Nyakinama bagenewe Impanuro na Perezida Kagame

Umugaba mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Perezida Paul Kagame, yasabye ba Ofisiye Bakuru 108 barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama kurangwa n’ubutwari, ubushishozi ndetse no kugira intego ibayobora mu nshingano zabo za buri munsi. Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kamena, mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku basoje ayo masomo…

Soma inkuru yose

Ubushinjacyaha bwasabiye Yampano gufungwa byagateganyo iminsi 30

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gufunga by’agateganyo iminsi 30 umuhanzi Uworizagwira Florien wamenyekanye nka Yampano mu gihe iperereza ku byaha akurikiranyweho rigikomeje. Ku cyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi, Yampano yemeye ko bashyamiranye n’umugore bapfa ibihumbi 10 Frw yari agiye koherereza umukobwa wari umwitabaje ko arwaje umwana mu Bitaro bya Kacyiru. Icyo gihe umugore we ngo…

Soma inkuru yose

Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yitabye urukiko rw`ibanze rwa kicukiro

Kuri uyu wa 2 Kamena 2026 umuhanzi Uworizagwira Florien wamamaye nka yampano yitabye urukiko rwibanze rwa kicukiro aho agiye kuburana ku ifunga nifungurwa ryagateganyo ku byaha akurikiranywe birimo n`ibyo guhohotera umugore we. Uyu muhanzi akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, Gukoresha ibikangisho, Kwangiza ikintu cyundi, Kunywa ibiyobyabwenge, Ubwinjiracyaha ku cyaha cyubwicanyi, Gukoresha imvugo…

Soma inkuru yose

Umugabo wimyaka 43 yakubise umwana we ifuni arapfa

Ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye buregamo umusaza w’imyaka 43 ukekwaho gukubita ifuni umuhungu we w’imyaka 21 mu mutwe agahita anahasiga ubuzima. Ku itariki ya 17 Gicurasi 2026, ahagana saa tanu z’ijoro nibwo bikekwa ko iki cyaha cyakozwe kigakorerwa mu Mudugudu wa Kinombe, Akagali ka Gasumba , Umurenge wa Maraba, mu Karere ka Huye….

Soma inkuru yose

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye DJ Toxxyk

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026, rwakatiye Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk mu kuvanga umuziki. Urukiko rwamukatiye igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu no kwishyura ihazabu ya 1.050.000 Frw nyuma yo kumuhamya ibyaha byose yashinjwaga. DJ Toxxyk yari akurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa byerekeye ibiyobyabwenge cyane…

Soma inkuru yose

Gakenke umugore arakekwaho kwica umwana kubera inkoko

Mu Murenge wa Coko, Akagari ka Mbirima mu Karere ka Gakenke, haravugwa urupfu rw’umwana w’imyaka itandatu rukomeje kuzamura impungenge mu baturage n’inzego z’umutekano, nyuma y’uko bivugwa ko yaba yishwe na nyina amuziza gutanga amakuru kwibura ry’inkoko y’abaturanyi. Byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 24 Ugushyingo 2025, ubwo uyu mwana yasanzwe mu rugo…

Soma inkuru yose

Polisi y’u Rwanda Yibukije Abatwara Ibinyabiziga ko Contrôle Technique n’Isuzuma ry’Imyotsi Ari Itegeko Ridasimburwa

Polisi y’u Rwanda ikomeje gushimangira ko kubahiriza amategeko agenga imodoka n’imyotsi iva ku binyabiziga ari ingenzi mu kurwanya impanuka no kurengera ibidukikije. Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, nk’uko bigaragara ku ifoto yasakajwe, yibukije ko gukoresha Contrôle Technique no gupimisha imyotsi isohorwa n’ibinyabiziga atari amahitamo, ahubwo ari itegeko rigomba kubahirizwa na buri…

Soma inkuru yose

Inzoga Ziragira: Musanze Polisi yataye muri yombi uwenga inzoga Yahimbwe Ndakubiwe

Ubwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, ku bufatanye n’abaturage bo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze yamenyaga amakuru , yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwenga no gucuruza inzoga yitwa Ndakubiwe, ariko we akayita “umutobe” mu rwego rwo kuyihisha no kuyigurisha nta bwoba. Uyu mugabo akekwaho kuba amaze igihe akora iyi nzoga…

Soma inkuru yose

Kirehe: Itsinda ryaturutse mu Karere ka Kayonza ryasuye Ikigo cy’igihe gito bareba imikorere yacyo.

Ku wa Kabiri, mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukandahiro Janvière, yakiriye itsinda ryaturutse mu Karere ka Kayonza, bayobowe na Harelimana Jean Damascène, na we akaba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza. Uru rugendoshuri rwateguwe hagamijwe gusangiza ubumenyi ku mikorere y’Ikigo kinyurwamo abantu by’igihe gito (Preliminary…

Soma inkuru yose

Karongi: Ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yafashwe nyuma y’imyaka 31 yihisha

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda rwataye muri yombi Ndindabahizi Faustin uri mumyaka isaga 62, ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yari amaze imyaka 31 yihisha hisha ubutabera. Uyu mugabo yafatiwe ku biro by’Akagari ka Rubengera, mu Murenge wa Rubengera wo mu Karere ka Karongi, ubwo yari aje…

Soma inkuru yose