Gicumbi: Umwana na Nyina Batwitswe n’Abantu Bataramenyekana

Mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Mutete, Akagari ka Gaseke, Umudugudu wa Nyamiryango, haravugwa inkuru ibabaje y’umwana n’umubyeyi we batwitswe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryakeye. Amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi dukesha umunyamakuru Sam Kabera avuga ko abo bantu bagabweho igitero n’abantu bataramenyekana bitwaje essence, bakabatekeraho umuriro. Nyuma y’icyo gikorwa cy’ubugome, umwana n’umubyeyi we bahise…

Soma inkuru yose

Kicukiro: Polisi yafashe itsinda ry’abajura ryari rimaze iminsi rihangayikishije abaturage ba Masaka

Mu gitondo cyo ku wa 8 Ukwakira 2025, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kicukiro ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano yakoze operasiyo yihariye mu Murenge wa Masaka, Akagari ka Rusheshe, Umudugudu wa Kanyetabi, ihafatira abagabo bane bari bamaze igihe bashakishwa kubera ibikorwa by’ubujura bikomeje guhangayikisha abaturage. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko aba bagabo…

Soma inkuru yose

Polisi isobanuye iby’umugabo washatse kwambuka zebra crossing imodoka zigenda

Mu mujyi wa Kigali, Polisi y’Igihugu yatangaje ko hari umugabo uherutse kugaragara mu mashusho ashaka kwambuka umuhanda ahazwi nka “zebra crossing” mu gihe imodoka zari zirigutambuka, akanga kumvira abapolisi bari bamubujije. Uyu mugabo, bivugwa ko yari yasinze, yanze guhagarara bigera aho abapolisi bakoresha imbaraga mu kumuhagarika. Polisi ivuga ko imyitwarire nk’iyo ari iy’uburangare ishobora guteza…

Soma inkuru yose

Umuzamu n’abanyerondo batawe muri yombi nyuma y’iyibwa ry’ibendera i Gishyita

Mu karere ka Karongi, mu Murenge wa Gishyita, haravugwa inkuru idasanzwe y’ubujura bwibasiye ibendera ry’Igihugu ryari rizamuwe ku biro by’Akagari ka Buhoro. Amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’Akarere avuga ko iryo bendera ryibwe mu ijoro ryo ku wa Mbere, ubwo umuzamu n’abanyerondo babiri bararaga ku biro by’Akagari bari basinziriye. Abo bagabo batatu bahise batabwa muri yombi na…

Soma inkuru yose

Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Indonesia zasinye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya ibyaha mpuzamahanga

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, ari kumwe n’itsinda ayoboye, basuye icyicaro cya Polisi ya Indonesia (Indonesian National Police) aho bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wayo, General Listyo Sigit Prabowo. Iyi nama yasoje isinywemo amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Indonesia, agamije gushimangira imikoranire mu kurwanya ibyaha n’iterambere ry’inzego z’umutekano. Umuhango wo…

Soma inkuru yose

Musanze: Inzoga zinkorano zafashe indi ntera,iyi bayise “Muhe Nyina

Ku wa 16 Nzeri 2025, mu karere ka Musanze, mu mirenge ya Muhoza na Mugo, hafashwe abantu babiri bakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge bari barise “Muhe Nyina”. Iyi nzoga bivugwa ko uyinyweye yahitaga agira ingaruka zitandukanye ku buzima zirimo kubyimba amatama, kubyimba ibirenge no kugira umunaniro. Abaturage bamwe bavuze ko umuntu wayinyweye yahitaga arambarara nk’uwatakaje imbaraga…

Soma inkuru yose

RIB Irasaba Abagana Banki Kwitwararika: Amayeri Mashya y’Abatekamutwe Yagaragaye

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko hari uburyo bushya bw’ubutekamutwe bukorerwa mu mazu ya banki n’ahavunjirizwaga amafaranga, bukomeje kugusha mu mutego bamwe mu baturage. Ni nyuma yo gufata itsinda ry’abantu batatu bamaze iminsi bakora ubu bujura, barimo Nkurunziza John, Dushimiyimana Emmanuel na Gatongore Issa. RIB kandi yasobanuye uko aba batekamutwe bakora ati”Aba bantu bajya muri banki…

Soma inkuru yose

Kuva kubusa kugera ku bukungu buhanitse: Mu Rwanda ibikorwa birivugira

Ku buyobozi bwa Perezida Paul Kagame, u Rwanda rwanyuze mu rugendo rw’iterambere ryihuse rishingiye ku bukungu, imibereho myiza, uburezi, amahoro n’umutekano. Mu rwego rw’ubukungu, igihugu cyagaragaje umuvuduko ukomeye mu myaka ishize. Mu 2024, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 8.9% ugereranyije na 8.2% mu 2023, mu gihe mu gihembwe cya mbere cya 2025 bwari…

Soma inkuru yose

Impanuka ikomeye i Nyakabanda ngicyo icyayiteye Mwijambo ry’umuvugizi wa police ishami ryo mumuhanda

Ku itariki ya 24 Nzeri 2025, mu Murenge wa Nyakabanda,akagali ka Nyakabanda I, Umudugudu wa akinkware habereye impanuka ikomeye y’imodoka ubwoko bwa payasi yavaga munshe zo kuri baoba imanuka yarengeje umuvuduko, bikaba byateje umutekano mucye ku muturage uturiye umuhanda kuko imodoka ya poromotse ikagenda no munzu ngo pi, iciye mugisenge cyiyonzu. Umuvugizi wa Polisi y’u…

Soma inkuru yose

Nyarugenge: Umushoferi w’imodoka agonze umumotari ahita yiruka

Ku mugoroba wo kuri iyitariki ya 15 Nzeri 2025, saa mbili n’iminota 36 (20:36), mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Rwezamenyo, akagali ka Kabuguru ya 1 ahazwi nko kuri cafe du ciecre munsi ya depo yinzoga , habereye impanuka ikomeye y’imodoka aho umushoferi wimodoka yamanukaga agana nyabugogo atururuka inyuma umumotari ahungira munzira y’abanyamaguru imusangayo ihita…

Soma inkuru yose