RSSB Tigers yakoze amateka atsinda 106-97; BK Arena yose iririmba “Itsinzi bana b’u Rwanda” nyuma y’umukino udasanzwe.

Ikipe ya RSSB Tigers yanditse amateka akomeye cyane muri Basketball Africa League 2026 nyuma yo gutsinda Al Ahly amanota 106 kuri 97 mu mukino wa semifinal wabereye muri BK Arena. Uyu mukino wari utegerejwe cyane n’abakunzi ba basketball muri Afurika warangiye usize ibyishimo bidasanzwe mu bafana b’u Rwanda nyuma y’uko RSSB Tigers ikomeje gukora amateka…

Soma inkuru yose

RSSB Tigers yaciye ibintu i Kigali nyuma yo gusezerera FUS Rabat mu mukino wasize BK Arena ihagaze.

Ikipe ya RSSB Tigers yakomeje kwandika amateka mashya muri Basketball Africa League 2026 nyuma yo kugera muri kimwe cya kabiri cy’irangiza isezereye FUS Rabat mu mukino ukomeye cyane wabereye muri BK Arena. Nubwo ikipe yo muri Maroc yegukanye intsinzi y’umukino wa kabiri ku manota 99 kuri 98, RSSB Tigers ni yo yakomeje kubera ikinyuranyo kinini…

Soma inkuru yose

Hashyizweho izamurwa rusange ry’Imishahara ku Bayobozi bose bo mu nzego za Leta

Umuyobozi w’ishami muri serivisi za Leta mu Rwanda yashoboraga kuyobora abakozi, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’intego, guhuza ibikorwa byo gutanga raporo, gusubiza ibibazo by’abagenzuzi no kwikorera umutwaro wo gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, ariko agahabwa gusa amafaranga y’inyongera angana na 5% by’umushahara we fatizo. Niyo mpamvu Ku mpapuro, kuzamurwa mu nshingano byasaga n’aho ari…

Soma inkuru yose

Umubare w`ibirego by’abana batujuje imyaka basambanyijwe muri 2025 urenga 4100

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB (Rwanda Investigation Board), rwemeje ko mu mwaka ushize wa 2025 hatanzwe ibirego bigeze kuri 4100 by’abana basambanyijwe kandi bari bataragira imyaka y’ubukure (18+). Ku wa 25 Gicurasi 2026, mu kiganiro cyateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ku bufatanye nUrwego rwubugenzacyaha RIB nibwo ibi byagarutswe ho. Iki kiganiro cyateguwe mu buryo bwo…

Soma inkuru yose

Kigali Universe yashyize abakunzi ba Amapiano mu bicu: Ese u Rwanda ruri kuba igicumbi gishya cy’imyidagaduro muri Afurika?

Mu minsi ishize, ibitaramo n’ibirori bya muzika bikomeje gufata indi ntera mu mujyi wa Kigali, cyane cyane nyuma y’igitaramo cya Amapiano cyabereye muri Kigali Universe cyitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko. Abakunzi b’iyi njyana bavuga ko uburyo ibitaramo biri gutegurwa mu Rwanda bugenda burushaho kwegera urwego mpuzamahanga. Hari abemeza ko u Rwanda rushobora kuzaba kimwe mu bihugu bikomeye…

Soma inkuru yose

Umurwayi wa mbere wa Ebola yagaragaye i bukavu

Ubuvugizi b`umutwe wa AFC/M23 buyoboye intara ya Kivu y’Amajyepfo, bwemeje ko hari umuntu wagaragaweho icyorezo cya Ebola, mu mujyi wa Bukavu, uhana imbibi n’u Rwanda, ndetse byarangiye inamuhitanye. Lawrence Kanyuka akaba n`muvugizi wa AFC/M23, yanditse kuri X yahoze yitwa twitter ko “hari uwasanzwemo Ebola mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu mujyi wa Bukavu.” Nanone kandi…

Soma inkuru yose

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye DJ Toxxyk

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026, rwakatiye Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk mu kuvanga umuziki. Urukiko rwamukatiye igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu no kwishyura ihazabu ya 1.050.000 Frw nyuma yo kumuhamya ibyaha byose yashinjwaga. DJ Toxxyk yari akurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa byerekeye ibiyobyabwenge cyane…

Soma inkuru yose

BAL Playoffs ziratangira uyu munsi i Kigali; RSSB Tigers irahura na FUS Rabat mu mukino utegerejwe cyane

Mu gihe abakunzi ba basketball muri Afurika bari bamaze iminsi bategereje aya marushanwa, imikino ya kamarampaka ya Basketball Africa League iratangira kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026 muri BK Arena. Uyu munsi ni umwe mu minsi ikomeye cyane kuri basketball nyafurika kuko amakipe umunani akomeye agiye gutangira urugamba rwo gushaka igikombe cya BAL 2026. Abasesenguzi…

Soma inkuru yose

Cristiano Ronaldo yaraye yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Arabie Saoudite

Cristiano Ronaldo uri mu bambere muri ruhago, yatwaye Igikombe cya Shampiyona ya Arabie Saoudite muri uyu mwaka w`imikino wa 2025/2026 ku nshuro ya mbere kuva yagera muri Al Nassri, acyongera ku bindi bikombe asanzwe afite. Cristiano Ronaldo yageze muri Al Nassr yo muri Saudi Pro League muri 2022, aho yari aje kuyikinira ndetse no kuyihesha…

Soma inkuru yose

RSSB Tigers yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi n’abatoza bazifashishwa muri BAL 2026.

Mu gihe habura iminsi mike ngo imikino ya kamarampaka ya Basketball Africa League itangire i Kigali, RSSB Tigers yamaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi ndetse n’abatoza bazifashishwa muri BAL 2026. Iyi kipe ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, ibintu bikomeje gutuma abakunzi ba basketball bayitegerezaho byinshi mbere y’imikino izabera…

Soma inkuru yose