Kimenyi Yves yanenze imikorere y’amakipe yo mu Rwanda.

Umunyezamu Kimenyi Yves yagaragaje impungenge afite ku buryo amakipe menshi yo mu Rwanda acunga abakinnyi bayo, avuga ko hari ikibazo gikomeye cyo kudaha agaciro abakinnyi bamaze kumenyera uburyo ikipe ikinamo. Mu butumwa yashyize kuri Instagram kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko bitumvikana uburyo amakipe arekura abakinnyi bamaze gusobanukirwa sisiteme y’ikipe, ahubwo agahitamo gushora amafaranga mu…

Soma inkuru yose

BK Arena yahindutse nka Jamaica: Ibyaranze igitaramo cya UB40 cyasize abakunzi ba Reggae banyuzwe

Mu ijoro ryo ku wa 9 Kamena 2026, BK Arena yari yuzuyemo abakunzi ba Reggae bari baje kwihera ijisho itsinda ry’ibyamamare UB40 Featuring Ali Campbell ryakoreye igitaramo cya mbere mu Rwanda. Iki gitaramo cyari kimwe mu bigize urugendo rwabo rwa “Big Love Tour”, cyitabiriwe n’abafana baturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda ndetse no mu bihugu…

Soma inkuru yose

Nyuma yo guca igikuba ku mbuga nkoranyambaga, TimiBeats yamaze kugera i Kigali

Umuhanzi TimiBeats wo muri Nigeria akomeje kuvugisha benshi mu Rwanda nyuma y’uko challenge y’indirimbo ye ikorewe na Kwizera Olivier uzwi kandi nka Gishweka imaze iminsi ikwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga. Iyi challenge yakunzwe n’abatari bake, aho abakoresha YouTube na Instagram bagiye bagaragaza ko bishimiye uyu muhanzi binyuze mu butumwa bwinshi bwari buherekejwe n’amadarapo y’u Rwanda,…

Soma inkuru yose

Umusifuzi Omar Artan yari agiye kwandikira amateka Somalia, ariko inzozi ze zisigara ku mupaka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, umusifuzi Omar Abdulkadir Artan yakiriwe nk’intwari ageze iwabo muri Somalia, nyuma yo gusubizwa aho yari avuye no kwangirwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu musifuzi wari waratoranyijwe na FIFA ngo azasifure Igikombe cy’Isi cya 2026 yari agiye kuba Umunya-Somalia wa mbere ugiye gusifura irushanwa rikomeye kurusha…

Soma inkuru yose

Ibyishimo ni byose kuri Kundwa Doriane warangije amasomo ye muri Canada

Uwabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2015, Kundwa Doriane, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gusoza amasomo ye mu bijyanye n’ubuzima muri Ontario Tech University iherereye muri Canada. Amafoto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza yambaye umwambaro w’abarangije amasomo, ibintu byashimishije benshi mu bamukurikirana ndetse n’abakunzi b’amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda. Uyu Munyarwandakazi amaze imyaka itari…

Soma inkuru yose

Urukundo rwa Saidi Lugumi na Alliah Cool rwaba rwarageze ku iherezo? Ibimenyetso bikomeje gutera urujijo

Mu minsi ishize, amazina ya Alliah Cool na Saidi Lugumi yakomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko havuzwe inkuru z’uko aba bombi baba bari mu mubano wihariye. Icyo gihe ibikorwa byabo byagaragaraga ku mbuga nkoranyambaga byatumaga benshi bakeka ko hagati yabo hari urukundo, nubwo nta n’umwe muri bo wari warigeze abyemeza ku mugaragaro. Kuri…

Soma inkuru yose

Katy Perry Na Justin Trudeau Bagaragaye Bwa Mbere Ku Itapi Itukura Bari Kumwe

Umuhanzikazi Katy Perry n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau bagaragaye bwa mbere ku itapi itukura bari kumwe mu iserukiramuco rya Tribeca ryabereye i New York. Aba bombi bamaze igihe bavugwaho gukundana nyuma y’uko babonanye inshuro nyinshi kuva mu mwaka ushize. Kugaragara hamwe imbere y’itangazamakuru byatumye amakuru yabo aba kimwe mu bivugwa cyane ku…

Soma inkuru yose

UB40 Itegerejwe Mu Gitaramo Cyayo Cya Mbere Mu Rwanda

Itsinda ry’ibyamamare mu njyana ya Reggae rya UB40 ririmo Ali Campbell ritegerejwe i Kigali mu gitaramo cya mbere rizakorera mu Rwanda. Iki gitaramo kiri mu bikorwa byo kumenyekanisha album yabo nshya yitwa “The Big Love”. Abakunzi ba Reggae mu Rwanda bamaze igihe bitegura kwakira iri tsinda rimaze imyaka myinshi rikunzwe ku rwego mpuzamahanga. Indirimbo nka…

Soma inkuru yose

King James azagira umwanya wihariye wo guha icyubahiro Jay Polly na Junior Multisystem mu gitaramo cye.

Mu gihe abakunzi b’umuziki nyarwanda bakomeje kwitegura igitaramo gikomeye cya King James cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, uyu muhanzi yatangaje ikintu cyakoze ku mitima ya benshi. Yemeje ko muri iki gitaramo hazabamo umwanya wihariye wo kuzirikana no guha icyubahiro abahanzi n’abatunganya umuziki batakiri mu buzima, by’umwihariko Jay Polly na Junior Multisystem. Aya makuru…

Soma inkuru yose

AI Ishobora Gutwara Imirimo Miliyoni 300

Ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rizwi nka AI rikomeje gutera imbere ku muvuduko udasanzwe ku Isi. Mu gihe bamwe baryishimira kubera umusaruro ritanga, hari n’abagaragaza impungenge ku ngaruka rishobora kugira ku bakozi. Umuyobozi Mukuru wa IMF, Kristalina Georgieva, yavuze ko AI ishobora kuba imwe mu mpinduka zikomeye zigiye guhindura ubukungu bw’Isi. Yagaragaje ko ibihugu bikwiye kwitegura hakiri…

Soma inkuru yose