UB40 Itegerejwe Mu Gitaramo Cyayo Cya Mbere Mu Rwanda

Itsinda ry’ibyamamare mu njyana ya Reggae rya UB40 ririmo Ali Campbell ritegerejwe i Kigali mu gitaramo cya mbere rizakorera mu Rwanda. Iki gitaramo kiri mu bikorwa byo kumenyekanisha album yabo nshya yitwa “The Big Love”.

Abakunzi ba Reggae mu Rwanda bamaze igihe bitegura kwakira iri tsinda rimaze imyaka myinshi rikunzwe ku rwego mpuzamahanga. Indirimbo nka “Red Red Wine” na “Kingston Town” ni zimwe mu zakunzwe cyane n’abatari bake.

Abasesenguzi bavuga ko kuza kwa UB40 mu Rwanda bikomeza kugaragaza ko Kigali iri kuba icyerekezo cy’ibitaramo bikomeye ku rwego mpuzamahanga. Ni igikorwa gitezweho kongera umubare w’abakunda gusohokera mu bitaramo bikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *