Icyamamare mu muziki ku isi, Madonna, cyongeye kuvugisha benshi nyuma yo gushyira hanze filime ngufi yise “Confessions II” ijyanye na album nshya ateganya gusohora muri Nyakanga 2026. Iyi filime yagaragayemo ibyamamare byinshi birimo Julia Garner na Sabrina Carpenter.
Abasesenguzi bavuga ko uyu mushinga ari kimwe mu bikorwa bikomeye Madonna yakoze mu myaka ya vuba, kuko uhuza umuziki, filime n’inkuru y’ubuzima bwe. Muri iyi filime hagaragaramo ibimenyetso byinshi byerekana filime y’ubuzima bwe iri gutegurwa.
Abakunzi b’umuziki ku isi bakomeje gutegereza album “Confessions II” izasohoka ku wa 3 Nyakanga 2026, aho benshi bemeza ko ishobora kongera Madonna ku rwego rwo hejuru mu muziki mpuzamahanga.


