Ibyishimo ni byose kuri Kundwa Doriane warangije amasomo ye muri Canada

Uwabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2015, Kundwa Doriane, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gusoza amasomo ye mu bijyanye n’ubuzima muri Ontario Tech University iherereye muri Canada. Amafoto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza yambaye umwambaro w’abarangije amasomo, ibintu byashimishije benshi mu bamukurikirana ndetse n’abakunzi b’amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda. Uyu Munyarwandakazi amaze imyaka itari mike yiga muri iki gihugu nyuma yo kwimukira yo gukomeza amashuri ye makuru.

Kundwa Doriane yarangije amasomo yo ku rwego rwa Bachelor’s Degree mu ishami ry’Ubuzima (Health Sciences), gahunda y’amasomo itegura abanyeshuri gukora mu nzego zitandukanye z’ubuzima zirimo ubuzima rusange, ubushakashatsi ndetse n’imicungire ya serivisi z’ubuzima. Iyi kaminuza izwiho gutanga amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga n’ubuzima, ndetse muri uyu mwaka wa 2026 yakoreye umuhango wo gutanga impamyabumenyi abanyeshuri barenga 2,600 barangije amasomo yabo.

Nyuma yo gusoza aya masomo, benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kumwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rushya rw’akazi n’ubuzima bwe. Kundwa Doriane akomeje kubera benshi urugero rw’urubyiruko ruhuza uburanga n’uburezi, dore ko nyuma yo kwamamara nk’ubwiza bw’u Rwanda yakomeje gushyira imbaraga mu masomo ye kugeza ageze ku ntego yari yarihaye. Iyi ntambwe yateye yongeye kwerekana ko kwiga no kwiteza imbere bikomeza kuba inkingi ikomeye mu buzima bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *