Umuhanzi TimiBeats wo muri Nigeria akomeje kuvugisha benshi mu Rwanda nyuma y’uko challenge y’indirimbo ye ikorewe na Kwizera Olivier uzwi kandi nka Gishweka imaze iminsi ikwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga. Iyi challenge yakunzwe n’abatari bake, aho abakoresha YouTube na Instagram bagiye bagaragaza ko bishimiye uyu muhanzi binyuze mu butumwa bwinshi bwari buherekejwe n’amadarapo y’u Rwanda, ibintu byatumye izina rye ritangira kumenyekana cyane mu gihugu.
Nyuma y’urwo rukundo rudasanzwe, TimiBeats yamaze kugera i Kigali aho biteganyijwe ko azahura n’abakunzi b’umuziki ndetse akanamenyekanisha ibikorwa bye ku mugaragaro. Abakurikiranira hafi imyidagaduro bavuga ko uku kugera mu Rwanda kwe ari intambwe ikomeye ishobora gufasha uyu muhanzi kurushaho kwagura umubare w’abamukurikira mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Ni urugendo ruje nyuma y’uko indirimbo ye ikomeje gukundwa n’urubyiruko rwinshi ku mbuga nkoranyambaga.
Mu gihe abakunzi be bakomeje kwitegereza ibizava muri uru ruzinduko, umunyamakuru akaba n’umuhanzi Gasana uzwi nka The Real Gasana yatangaje ko ari we wa mbere ugiye kugirana ikiganiro cyihariye na TimiBeats. Nk’uko yabitangaje ku rubuga rwe rwa Instagram, iki kiganiro cyari giteganyijwe gusohoka kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, aho benshi bategereje kumenya byinshi ku rugendo rw’uyu muhanzi ndetse n’impamvu yahisemo gusura u Rwanda muri iki gihe. Icyakora, amaso yose akomeje kuba kuri TimiBeats mu gihe benshi bifuza kureba niba uru rukundo yagiriye mu Rwanda ruzavamo indi mishinga mishya hagati ye n’abahanzi nyarwanda.


