U Rwanda mu Bihugu 10 Biri Kwitwara neza ku Mugabane w’Afurika

U Rwanda rwongeye kugaragara mu bihugu 10 bya mbere bihagaze neza kandi bitera imbere ku mugabane w’Afurika muri 2026. Ibi bikeshwa imiyoborere myiza n’izamuka ry’ubukungu riri mu bya mbere ku isi , aho Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyagaragaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda uzamukaho 7.2% .

Iri terambere rishingiye ku bukungu burimo guhindura no kohereza ibigo bihanga udushya mu ikoranabuhanga . U Rwanda ruri ku mwanya mwiza ku rutonde rwa START UP BLINK, aho imijyi nka Kigali ikomeje kuba icyitegererezo mu mutekano , isuku , ndetse n’ikoranabuhanga .

Mu rwego rw’imiyoborere n’imicungire y’umutungo wa Leta , u Rwanda ruri mu bihugu bitatu bya mbere muri Afurika . Iyi ntsinzi igaragarira mu ishoramari ryagutse n’icyizere cy’abanyamahanga , nk’uko bigaragazwa na raporo y’ikigo cyo mu Bwongereza cy’ubwubatsi n’iterambere .

Banki Nkuru y’Isi ndetse n’ikigo cya IMF byemeza ko imiyoborere y’u Rwanda ikomeje kwihutisha iterambere mu nzego z’ubuzima , uburezi n’ibikorwa remezo . Ibi byatumye n’ikigo mpuzamahanga cy’imari cya IMF cyemeza inkunga nshya y’amadolari miliyoni 250 yo gukomeza gushimangira ubukungu .

Umutekano n’imiyoborere ihamye byatumye n’ishoramari mu bukerarugendo bujyanye no kurengera ibidukikije ndetse n’inama mpuzamahanga (MICE) bikomeza gutanga umusaruro ufatika. Igihugu cyashyize imbere Politiki ihamye y’uburinganire n’iterambere ry’abaturage bose muri rusange.

Mu rwego rwa dipolomasi n’umutekano mpuzamahanga, igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyubakiye ku bunyamwuga n’ikinyabupfura, bikomeza kugira uruhare rukomeye mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi. Ibi biha u Rwanda izina rikomeye no kubahwa ku rwego rw’isi.

Mu rwego rwo kwitegura ejo hazaza, u Rwanda rufite intego y’icyerekezo 2026 kugeza muri 2050. Ibi bikubiyemo guhindura ubukungu kugira ngo buve ku rwego ruciriritse bugere ku rwego rwo hejuru, ndetse n’icyerekezo cyo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afurika y’Iburasirazuba.

Muri rusange, uru rwego rw’u Rwanda ruri mu bihugu 10 bya mbere muri Afurika mu 2026 ruturuka ku bufatanye bwa Leta n’abaturage. Ibyo bikaba bishimangira ko “Igihugu cy’Imisozi Igihumbi“gikomeje kuba icyitegererezo cy’iterambere rirambye n’imiyoborere inoze ku mugabane w’Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *