Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma no mu bahagarariye u Rwanda mu mahanga.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakoze impinduka nshya mu buyobozi bw’Igihugu zirimo abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta ndetse n’abahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye. Izi mpinduka zatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Kamena 2026, hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Iri tangazo…

Soma inkuru yose

Portugal yatsinze Nigeria, ariko amaso yose yari kuri Cristiano Ronaldo wananiwe kubona izamu.

Ikipe y’Igihugu ya Portugal yakomeje gutanga icyizere mbere y’itangira ry’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda Nigeria ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti wabereye muri Stade Dr. Magalhães Pessoa i Leiria. Ni umukino waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi, aho Portugal yashakaga gusoza imyiteguro yayo neza mbere yo kwinjira muri iri rushanwa rikomeye rizabera muri Amerika,…

Soma inkuru yose

Abanyarwanda batanu banditse amateka muri Amerika

Abanyeshuri batanu b’Abanyarwanda bari gukurikira amasomo y’ubupilote muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoze amateka akomeye nyuma yo gutwara indege bwa mbere mu rugendo ruganisha ku kuba abapilote b’umwuga. Hindura Cedric, Shyaka Francis, Hagenimana Henry Kenny, Isingizwe Milka na Mugabo Patricie ni bo banyeshuri bageze kuri iyi ntambwe ishimishije nyuma yo gutoranywa mu bakandida basaga…

Soma inkuru yose

Hasigaye amatike angana 25% gusa ku gitaramo cya kabiri cya King James.

Umuhanzi King James akomeje kugaragarizwa urukundo rudasanzwe n’abakunzi b’umuziki we, nyuma y’uko atangaje ko amatike y’igitaramo cya kabiri ateganya gukorera muri BK Arena amaze kugurwa ku kigero cya 75%. Ibi bibaye mu gihe hashize iminsi itandatu gusa ayo matike ashyizwe ku isoko, ibintu bigaragaza uburyo benshi bifuza kuzitabira ibi bitaramo bizaba ari amateka mu rugendo…

Soma inkuru yose

Kimenyi Yves yanenze imikorere y’amakipe yo mu Rwanda.

Umunyezamu Kimenyi Yves yagaragaje impungenge afite ku buryo amakipe menshi yo mu Rwanda acunga abakinnyi bayo, avuga ko hari ikibazo gikomeye cyo kudaha agaciro abakinnyi bamaze kumenyera uburyo ikipe ikinamo. Mu butumwa yashyize kuri Instagram kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko bitumvikana uburyo amakipe arekura abakinnyi bamaze gusobanukirwa sisiteme y’ikipe, ahubwo agahitamo gushora amafaranga mu…

Soma inkuru yose

Jay-Z yatangaje ibitaramo bishya muri Paris na Los Angeles

Umuraperi akaba n’umuherwe Jay-Z n’ikigo cye cya Roc Nation banyujije ku mbuga nkoranyambaga itangazo rimenyesha abafana ibitaramo bibiri bishya bikomeye bizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Bufaransa. Ibi bitaramo byiswe “Jay-Z 30 ” bigamije kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 amaze mu ruhando rwa Muzika kuva yasohora albumu ye ya mbere mu 1996. Iki…

Soma inkuru yose

Muri Brazil Umugore yibarutse impanga zifite ba se babiri batandukanye

Mu nkuru yatunguye abantu batari bacye ku Isi ndetse n’abaganga, umugore wo muri Brazil ufite imyaka 19 y’amavuko yibarutse impanga nyuma haza kugaragara ko zifite ba se babiri batandukanye. Iyi nkuru yagaragaje ikintu kidasanzwe cyane mu buzima bw’umuntu, aho abaganga bavuga ko bibaho gake cyane ku Isi. Uyu mugore ukomoka muri Leta yaa Goias muri…

Soma inkuru yose

Gradine Toto ategerejwe gushimisha abazitabira IvyFilipiano Fest 2026

Umuhanzi Gradine Toto uri mu bagezweho muri Afurika yo Hagati no mu Burasirazuba, ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo cy’Iserukiramuco rya IvyFilipiano Fest 2026 kizabera mu Karere ka Rubavu ku wa 5 Nyakanga 2026. Uyu muhanzi wamamaye cyane binyuze mu ndirimbo “MayDay [Rachael]” yakunzwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo TikTok, Instagram na Facebook, azaba ari umwe…

Soma inkuru yose

BK Arena yahindutse nka Jamaica: Ibyaranze igitaramo cya UB40 cyasize abakunzi ba Reggae banyuzwe

Mu ijoro ryo ku wa 9 Kamena 2026, BK Arena yari yuzuyemo abakunzi ba Reggae bari baje kwihera ijisho itsinda ry’ibyamamare UB40 Featuring Ali Campbell ryakoreye igitaramo cya mbere mu Rwanda. Iki gitaramo cyari kimwe mu bigize urugendo rwabo rwa “Big Love Tour”, cyitabiriwe n’abafana baturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda ndetse no mu bihugu…

Soma inkuru yose