Muri Brazil Umugore yibarutse impanga zifite ba se babiri batandukanye

Mu nkuru yatunguye abantu batari bacye ku Isi ndetse n’abaganga, umugore wo muri Brazil ufite imyaka 19 y’amavuko yibarutse impanga nyuma haza kugaragara ko zifite ba se babiri batandukanye. Iyi nkuru yagaragaje ikintu kidasanzwe cyane mu buzima bw’umuntu, aho abaganga bavuga ko bibaho gake cyane ku Isi.

Uyu mugore ukomoka muri Leta yaa Goias muri Brazil yamenye aya makuru nyuma yo gusaba ko abana be bapimwa ADN kugira ngo hamenyekane se wa bo. Icyatangaje abaganga ni uko ibisubizo byagaragaje ko umwe mu bana yari ahuje ADN n’umugabo yari aziko ari we se w’abana, mu gihe undi mwana we atari ahuje ADN na we.

Nyuma y’ibyo, abaganga bakoze ibindi bipimo byimbitse basabga koko abo bana bombi bafite nyina umwe ariko bafite ba ae babiri batandukanye.

Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko ibi byatewe n’ikintu cyitwa “Heteropaternal Superfecundation” , ari cyo kibaho iyo umugore arekuye amagi abiri mu gihe kimwe cy’uburumbuke, hanyuma buri gi riterwa intanga ziturutse ku bagabo batandukanye.

Mu magambo yoroshye, bishoboka ko umugore yaba yaragiranye imibonano mpuzabitsina n’abagabo babiri mu minsi ya hafi cyane, maze buri umwe muri abo bagabo agatera rimwe muri ya magi abiri yari yarekuwe n’umubiri we. Ibyo bituma havuka impanga zifite nyina umwe ariko ba se batandukanye.

Dr.Tulio Jorge Franco, umwe mu baganga bagize uruhare muri ubu bushakashatsi, yavuze ko ibi ari bintu bibaho gake cyane ku Isi. Nubwo hari izindi nkuru nke zigeze zitangazwa mbere, abaganga bavuga ko umubare w’izi manza wanditswe ari muto cyane ugereranyije n’abana bavuka buri mwaka ku Isi.

Abahanga bavuga ko impanga nk’izi zikura nk’izindi mpanga zisanzwe, ariko itandukaniro rikaba uko ADN yazo igaragaza inkomoko zitandukanye ku ruhande rwa ba se.

Iyi nkuru yakomeje gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye ,aho benshi batangajwe n’uko si filime cyangwa umugani ahubwo ari ibintu bishoboka mu buryo bwa siyansi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *