Salma Hayek wayoboye ibirori byo gutangiza Igikombe cy’Isi cya 2026 yanyuze benshi.

Ibirori byo gufungura ku mugaragaro Igikombe cy’Isi cya 2026 byaranzwe n’udushya twinshi ndetse n’ibyamamare bitandukanye byitabiriye uyu muhango wari utegerejwe n’abakunzi ba ruhago ku Isi yose. Mu bayoboye ibi birori harimo umukinnyi wa filimi w’icyamamare wo muri Mexique, Salma Hayek, wakiriwe n’amashyi menshi ubwo yagaragaraga imbere y’imbaga yari yateraniye muri Stade Azteca. Uyu mugore w’imyaka…

Soma inkuru yose

💔 Zari Hassan na Shakib Lutaaya Batangaje Gutandukana Nyuma y’Imyaka Itanu Bari Kumwe

Kampala – Umunyamideli n’umushoramari w’ikirangirire muri Afurika y’Iburasirazuba, Zari Hassan, yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we Shakib Lutaaya nyuma y’imyaka itanu bari mu mubano. Abinyujije ku rubuga rwa Instagram mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Zari yavuze ko we na Shakib bafashe umwanzuro wo gutandukana ku bwumvikane, nyuma y’uko ibibazo by’ubwumvikane bwabo byakomeje kuba imbogamizi…

Soma inkuru yose

✈️ RwandAir Yegukanye Igihembo cya APEX Best Awards 2026 muri Afurika

Kigali – Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yegukanye igihembo cya APEX Best Awards 2026 nk’ikigo cy’indege cyahize ibindi muri Afurika mu gutanga serivisi nziza zitangirwa mu ndege. Iki gihembo gitangwa n’umuryango mpuzamahanga wa Airline Passenger Experience Association (APEX), ushingiye cyane ku bitekerezo n’isuzuma ry’abagenzi bakoresha indege zitandukanye ku Isi. Icyo Iki…

Soma inkuru yose

Umunyabugeni David Hockney Bugeni yitabye lmana ku myaka 88

Umuhanga mu Bugeni w’umwongereza, David Hockney, yitabye lmana ku myaka 88 y’amavuko ku gicamunsi cyo ku wa kane tariki 11 Kamena 2026 mu mutuzo murugo rwe i London. Inkuru y’urupfu rwe yemejwe n’ ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bye, Eric Bolton, watangaje ko uyu munyabugeni yari asigaje ukwezi kumwe gusa ngo yuzuze imyaka 89 y’amavuko. Uyu mugabo…

Soma inkuru yose

Aba Ofisiye 108 basoje amasomo i Nyakinama bagenewe Impanuro na Perezida Kagame

Umugaba mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Perezida Paul Kagame, yasabye ba Ofisiye Bakuru 108 barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama kurangwa n’ubutwari, ubushishozi ndetse no kugira intego ibayobora mu nshingano zabo za buri munsi. Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kamena, mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku basoje ayo masomo…

Soma inkuru yose

⚖️ Urukiko Rwagize Umwere Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy wa BTN TV

Kigali – Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwagize umwere umunyamakuru wa BTN TV, Ndahiro Valens Papy, ku byaha bitatu yari akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha, birimo icyaha cyo gutukana mu ruhame n’icyo gutangaza amakuru y’ibihuha. Mu mwanzuro warwo, urukiko rwemeje ko ibimenyetso byatanzwe bitahagije kugira ngo bihamye Ndahiro ibyo byaha, bityo rumugira umwere ku byaha byose yari aregwa. Ibyaha…

Soma inkuru yose

Peter Okeye yihanangirije abafana Bamugereranya n’Impanga Ye

Umuhanzi w’icyamamare muri Nogeria, Peter Okeye wamamaye nka Mr P, yihanangirije abafana bakomeje kumugereranya n’impanga ye Paul Okoye(Rudeboy) nyuma y’uko biboneka ko itandukaniro ryabo ryamaje gufata indi ntera idasubirwaho. Uyu muhanzi yagaragaje ko atajya yishimira imyitwarire y’abantu bakomeza kumutandukanya n’indangagaciro ze bwite nk’umuhanzi wigenga, cyane cyane nyuma y’uko itsinda rya P-Square ryongeye gusenyuka. Peter Okoye…

Soma inkuru yose

Ibirori by’agatangaza Byafunguye Igikombe cy’Isi cy’Amateka i Mexico

Ibirori byasize amateka mu gufungura Igikombe cy’Isi cya 2026 byabereye kuri Estadio Azteca i Mexico City. Abafana ibihumbi bari buzuye sitade berekanye ibyishimo bavanze n’igishyika cyo kwakira iri rushanwa rikomeye ryongeye kugaruka iwabo nyuma y’imyaka mirongo ine. Umuhango wogejwe n’abanyamuziki b’ibyamamare ku Isi barimo umuhanzi Shakira, J Balvin wo muri Colombia, Burna Boy wa Nigeria,…

Soma inkuru yose

Senderi Hit yakoreye igitaramo cy’amateka i Musanze

Umuhanzi Eric Senderi wamamaye nka Senderi International Hit, yakoreye igitaramo cy’amateka mu karere ka Musanze, cyitabiriwe n’abantu benshi barimo n’abakerarugendo. Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu 12 Kamena 2026, cyari kigamije kwizihiza kwizihiza ibirori byo kwibohora ku nshuro ya 32 n’imyaka 20 amaze mu muziki. Uyu muhanzi yageze ku rubyiniro i Musanze asanganirwa n’uruvunganzoka rw’abafana…

Soma inkuru yose

RSSB Tigers igiye gusangira ibyishimo by’igikombe cya BAL n’Abanyarwanda.

Ikipe ya RSSB Tigers ikomeje kwandikisha amateka muri Basketball nyarwanda nyuma yo kwegukana igikombe cya Basketball Africa League (BAL) 2026, iba ikipe ya mbere yo mu Rwanda ibashije kugera kuri uwo musaruro. Mu rwego rwo gusangira ibyishimo n’abakunzi bayo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, iyi kipe yatangaje ko ku wa Gatandatu izakora urugendo rwo kumurika iki…

Soma inkuru yose