Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Habonetse ababyaza barenga 2,400 ariko uyu mubare uracyari muke ugereranyije n’abo bagomba guha serivisi, Ibi byatangajwe n`Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU)
U Rwanda rwifatanya n’Isi kwizihiza umunsi wahariwe ababyaza tariki ya 5 Gicurasi buri mwaka
André Gitembagara [Perezida w’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU)] yatangaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi umwuga w’ububyaza wagiye waguka.
Yagize ati “Nyuma ya Genocide nta mwuga wububyaza wari uriho mu gihugu, ariko uyu munsi dufite ababyaza barenga 2400. Twavuye ku mahugurwa yimpamyabumenyi yikiciro cya mbere, ubu tugeze ku mpamyabumenyi zikiciro cya mbere nicya gatatu cya kaminuza, Ibi bikaba byarazamuye ireme ryo kwita ku barwayi nubushobozi bwaba nyamwuga”
Gusa yanagaragaje ko hakirimo icyuho kumubare wabo babyaza bikaba bituma bake bahari bakora amasaha y`ikirenga kandi batayishyurirwa ariko u Rwanda rwatangiye kubishakira umuti
Dr. Nkeshimana Menelas akaba Umuyobozi ushinzwe Imyigishirize n’Iterambere ry’Abakozi bo kwa Muganga muri Minisiteri y’Ubuzima, yabwiye The Newtimes ko hari gahunda yo kongera abakozi bo kwa muganga , bigizwemo uruhare na gahunda ya kane gukuba kane( 4×4 ).
U Rwanda watangiye uyu mushinga mu 2023/2024 ukaba ugamije kongera inshuro enye umubare w’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima (abaganga, abaforomo, n’ababyaza) bitarenze 2028.
Ni gahunda igamije gutuma abaturage 1000 bitabwaho n’abaganga bane bavuye ku muganga umwe kuri ubu uri kwita ku bantu 1000.
Mbere y’iri vugurura, u Rwanda rwasohoraga ababyaza bagera kuri 72 gusa buri mwaka.
Yavuze kandi ko kuva mu 2023, u Rwanda rwongereye amashuri yigisha ububyaza, rwinjiza abahugura benshi, rwagura amaraboratwari y’icyitegererezo yo kwimenyereza umwuga ndetse hanashyirwa integanyanyigisho imwe ihuriweho n’ibigo byose.
Ibyo byaje gutuma umubare w’abanyeshuri binjira mu mwuga w’ububyaza uva kuri 72 ugera kuri 1,050 buri mwaka.
Dr. Nkeshimana Menelas umuyobozi ushinzwe Imyigishirize n’Iterambere ry’Abakozi bo kwa Muganga muri Minisiteri y’Ubuzima, yemera ko koko mu gihugu hakigaragara umubare w’abajya kubyara benshi ugereranyije n’uwababyaza bityo bikaba byatera imfu.
Yavuze ko “Iyo kwita ku mubyeyi bidakozwe neza, ni bwo dukomeza kubona imfu z’ababyeyi n’iz’abana bavuka. Nubwo u Rwanda rwateye intambwe rugabanya imfu z’ababyeyi zari hejuru ya 1,000 ku bana 100,000 bavuka ari bazima mu myaka 20 ishize, imfu ziracyagaragara.”
Yongeyeho kandi ko amabwiriza y’ubuvuzi ateganya umubyaza umwe kuri buri mugore uri ku bise, ariko mu mavuriro menshi, umubyaza umwe ashobora kwita ku bagore 20 icyarimwe, bigatuma adashobora guha buri wese umwanya ukwiye.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko umubyaza umwe yita ku bagore bari hagati ya 135 na 170 ku mwaka, ari nayo mpamvu u Rwanda rufite intego yo gukuba inshuro enye umubare w’abakora kwa muganga.
U Rwanda rufite umushinga wo kongera abanyeshuri barangiza kwiga muri aya mashuri y’ubuvuzi, ubuforomo n’ububyaza ku buryo bava ku 2000 bakagera ku 8000 cyangwa hejuru muri buri mwaka



