Umuhanzi w’icyamamare ku isi Lionel Richie yinjiye mu rugamba rukomeye n’ikoranabuhanga rya AI (Ubwenge Buhangano) asaba kwandikisha amagambo n’amajwi ye mu buryo bw’amategeko nk’ibirango by’ubucuruzi (TradeMarks) kugira ngo akumire amakampani y’ikoranabuhanga rigezweho ashobora kwigana ijwi rye cyangwa akaza mu nyungu zaryo adafite uruhushya.
Iyi nkuru yakwiriye ku mbuga zitandukanye nka Mavete.com,Billboard, ndetse na Telegraph, igaragaza intambara nshya Lionel Richie ayoboye mu rwego rwo kurengera umwimerere w’ibihangano bye muri uyu mwaka wa 2026.
Richie abinyujije mu kigo cye kirengera imitungo bwite cyitwa RichiLion Holdings,LLC, yashyikirije ibyasabwaga ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ibirango (USPTO), aho asaba ko amajwi ye y’umwimerere .
Avuga amagambo n’interuro ze z’amateka nk’izivugwa mu ndirimbo ‘Hello’,’Say you, say me’,’Easy Like SundayMorning’, ndetse na ‘All night long’ bikumirwa rwose ko byakoreshwa mu gutoza Porogaramu za AI agasabye indishyi.
Uru rugamba rufatwa nk’urushya kandi rukomeye cyane kuko amategeko asanzwe ashinzwe kurengera umutungo mu by’ubwenge yakunze kwibanda ku magambo n’indirimbo yanditse.
Ariko Richie we akaba ashaka kurengera imiterere y’ ijwi rye ryumvikanamo amasandazi yaryo, n’uburyo rihinda (Cadence and Tone).
Impuguke mu mategeko y’ibirango zivuga ko Richie ari kwerekana neza ko mu gihe cya AI, umubiri w’umuntu, isura ye, n’ijwi rye ari byo mutungo we wa mbere w’ubucuruzi ukwiye kurindwa amanyanga y’ikoranabuhanga .
Rishobora guhimba indirimbo z’ibinyoma cyanga rikoresha ijwi rye mu matangazo atabizi. Ibi bije bikurikira ikwirakwizwa ry’indirimbo n’amajwi y’ibihimbano by’abahanzi benshi batandukanye, ibintu biri guteza urujijo mu muryango w’abahanzi ku isi hose kuko amakampani ya Al akoresha ibyo bihangano asasura amafaranga menshi nta ruhushya rwasabwe.
Lionel Richie ntabwo ari wenyine muri uru rugamba rwo guhangana na AI muri uyu mwaka wa 2026, kuko yiyunze ku bandi bahanzi n’ibyamamare bikomeye byatangiye kurinda imitugo yabo.



