Nyuma y’imikino ya mbere y’Igikombe cy’Isi cya 2026, isize inkuru nyinshi aho bamwe bari gusubiramo, nyuma y’umukino warangiye ikipe y’Igihugu ya porutugali inganyije na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) igitego 1-1, bamwe mu bakinnyi bakinana na Cristiano Ronaldo bakomeje kwibasirwa n’abafana ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane mu gice cy’ibitekerezo (comments sections).
Uyu mukino wabereye i Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wasize benshi batunguwe, kuko Igihugu cya porutugali cyari cyitezweho gutsinda RDC byoroshye. Nubwo João Neves yafunguye amazamu hakiri kare, Yoane Wissa yaje kwishyurira RDC mbere y’uko igice cya mbere kirangira. Ikinyamakuru Reuters cyatangaje ko Igihugu cya porutugali cyihariye umupira ariko kikabura uburyo bufatika bwo gutsinda, ibintu byatumye kinengwa cyane n’abasesenguzi ndetse n’abakunzi b’umupira muri rusange.
Nyuma y’umukino, ibitekerezo byinshi by’abafana ba Cristiano Ronaldo byahise byerekeza ku bakinnyi bagenzi be. Raporo zitandukanye zigaragaza ko bamwe mu bafana bashinje abakinnyi bo hagati n’abo ku mpande kudaha Ronaldo imipira ihagije cyangwa kutamufasha kubona uburyo bwo gutsinda.
Bruno Fernandes ni umwe mu bakinnyi bagaragaye cyane mu bibasiwe n’abafana. Mu bitekerezo byasizwe ku mbuga nkoranyambaga ze, bamwe bavugaga ko atahaye Cristiano Ronaldo imipira ihagije, mu gihe abandi bamushinjaga kudakoresha neza amahirwe ikipe yabonaga.
Ntabwo Bruno Fernandes ari we wenyine wagizwe igitambo n’abafana. João Neves, nubwo ari we watsinze igitego rukumbi cy’Igihugu cya porutugali muri uwo mukino, na we yahuye n’ibitekerezo bikomeye byamunengaga. Hari n’abafana bageze aho bajya ku rubuga rwa Instagram rw’umukunzi we Madalena Aragão bakahasiga ubutumwa bumunenga, ibintu byateye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga. Abantu benshi bagaragaje ko bidakwiye ko umuntu utagize uruhare mu mukino yibasirwa kubera ibitekerezo by’abafana.
Mu gihe bamwe bashinjaga bagenzi ba Ronaldo kutamufasha bihagije, abandi bo bavuze ko ikibazo kiri ku mukinnyi ubwe ndetse no ku buryo ikipe ikina. Abasesenguzi barimo Thierry Henry banenze imikinire ya Ronaldo bavuga ko hari ibihe yagaragaye ashyira imbere gushaka igitego cye aho gushyira imbere inyungu z’ikipe.
Myugariro Rúben Dias yasabye abantu kudaha agaciro cyane ibivugwa hanze y’ikipe, avuga ko abakinnyi b’Igihugu cya porutugali bakomeje kwitegura imikino iri imbere kandi ko badashaka kurangazwa n’urusaku rwo ku mbuga nkoranyambaga. Reuters yatangaje ko Dias yavuze ko ikipe iri kwirinda “urusaku” rwose ruri hanze kugira ngo yitegure neza umukino ukurikira.
Nubwo amakimbirane y’abafana akomeje ku mbuga nkoranyambaga, Cristiano Ronaldo we yasohoye ubutumwa busaba abantu gukomeza kwizera ikipe, avuga ko urugendo rw’Igikombe cy’Isi “rukiri rurerure” kandi ko hari indi mikino myinshi isigaye.

