Mani Martin Yasubukuye Ibitaramo mu Buyapani bya “Rebirth”

Umuhanzi Mani Martin yongeye kujya gutaramira mu Buyapani mu bitaramo binyuranye bishingiye ku rugendo rwe rwa muzika n’ubutumwa bw’amahoro.

Ibi bitaramo byatangiye ku ngoro y’amahoro Peace Museum i Hiroshima ku wa 2 werurwe 2026, bikurikirwa n’ikindi gitaramo cyo ku wa 3 werurwe 2026gihuriza hamwe abanyeshuri bakomoka mu bihugu bya Afurika biga muri Kaminuza ya Hiroshima Jogakuin.

Intego nyamukuru y’uru rugendo ni ugushyira ahagararana no kumenyekanisha album ye nshya ya karindwi yise Rebirth. Uyu muhanzi amaze igihe kirekire azenguruka mu Rwanda asangiza abantu iyi album, none akaba yarayambukije n’imbibi hagamijwe kuyigeza ku bakunzi b’umuziki be b’i Buyapani n’abanyamahanga banyuranye bahatuye.

Mani Martin ahaheruka mu Buyapani muri Kamena 2019, icyo gihe akaba yari yajyanywe n’urugendo rw’ibitaramo bitandatu byibanze ku gusakaza ubutumwa bw’amahoro binyuze mu muziki.

Muri urwo rugendo rwa mbere, yasuye inzu ndangamurage n’urwibutso rwa Hiroshima, ataramira mu bice birimo Saga na Fukushima, ndetse anaririmba mu minsi mikuru ikomeye nka “Rwandaful Summer” no mu birori by’abana byateguwe na UNICEF.

Gusubira mu Buyapani muri uyu mwaka wa 2026 byongeye gushimangira amateka n’umubano ukomeye n’iki gihugu mu bijyanye n’umuco, umuziki w’umwimerere, n’isangizabutumwa ry’ubumuntu.

Iki gitaramo ndetse n’ibindi bikomeje kwerekana ko umuziki nyarwanda ukomeje gutera imbere, aho abahanzi b’u Rwanda bari gutera intambwe yo gutaramira mu bindi bihugu ku rwego rwo kuzamura umuziki w’u Rwanda hirya no hino ku Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *