Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye DJ Toxxyk

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026, rwakatiye Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk mu kuvanga umuziki.

Urukiko rwamukatiye igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu no kwishyura ihazabu ya 1.050.000 Frw nyuma yo kumuhamya ibyaha byose yashinjwaga.

DJ Toxxyk yari akurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa byerekeye ibiyobyabwenge cyane cyane urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo, guhunga umaze gukora icyaha, guteza impanuka n’icyaha cyo kwanga gupimishwa icyuma gipima alcohol.

Impanuka DJ Toxxyk yakoreye mu Karere ka Nyarugenge mu rukerera rwa tariki ya 20 Ukuboza 2025 ifitanye isano n`byaha ashinjwa, yagonze umupolisi, urugo rwe rukanasangwamo uromogi ubwo hakorwaga iperereza.

Uyu muvanzi w`imiziki yagabanyirijwe igihano cyane kuko umucamanza yavuze ko urukiko rwari rwasanze akwiye guhanishwa igifungo cy’imyaka ine n’amezi atandatu ndetse n’ihazabu ya 1.050.000Frw.

kuba DJ Toxxyk yaraburanye yemera ibyaha byose ndetse anabisabira imbabazi kandi bikaba ari n’ubwa mbere yari akatiwe n’inkiko, rwamugabanyirije igihano gishyirwa ku mwaka umwe n’amezi atandatu ndetse n’ihazabu ya miliyoni 1.050.000Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *